Kuri uyu wa Gatanu, imiryango 90 igizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi ariko itari ifite amacumbi meza, yashyikirijwe inzu zigezweho yubakiwe n’akarere ku bufatanye n’ikigega gitera inkunga Abarokotse Jenoside batishoboye, FARG.
Ni inzu zubatswe mu buryo bwa two in one (Ebyiri muri imwe), zubatswe mu bice bitandukanye by’akarere ka Rusizi.
Buri muryango wahawe inzu na bimwe mu bikoresho by’ibanze byo mu nzu harimo intebe n’ibindi.
Abazihawe barashima ko ubu noneho ubuzima bwo guhangayikira aho kurambika umusaya bugiyeho iherezo.
Uwitwa Mukandutiye uri mu bahawe izi nzu, uvuga ko yabaga mu nzu nto y’umwana we, ariko ikaba yari imaze gusaza kandi ageze mu zabukuru ku buryo atabasha kwiyubakira.
N’ubwo aba bazibonye ariko muri aka karere haracyari abandi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi basaga 1400, bagifite amacumbi atameze neza ndetse abandi bakaba nta yo bafite.
Aba bavuga ko bategereje igisubizo ku itanura ry’amatafari ryubatse mu Murenge wa Gitambi, nyamara bakaba bababazwa n’uko rimaze imyaka isaga 7 FARGÂ iryubatse ariko ritaragira ikintu ribamarira.
Umuyobozi mukuru wa FARG, Uwacu Julienne yavuze ko hagitunganywa uko ryakora ngo rifashe mu kubakira abatarabona amacumbi.
SRC: RBA