Image default
Abantu

Rusizi:Umwe mu bagiye kwiba ku Kiliziya yafashwe

Mu saha ya saa munani z’urukerera mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, mu Murenge wa Gihundwe abantu bane bari bafite gahunda yo kwiba ibikoresho bya Kiliziya, Imana ntiyabanye na bo, umwe muri bo yarafashwe.

Byabereye mu Kagari ka Burunga, bariya bantu baje kwiba ingunguru zirimo kaburimbo kuri Kiliziya ya Marie Reine barabatesha ndetse hafatwa umwe muri bo.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko abo bakekwaho kuba abajura bari bazanywe n’umwe  mu usanzwe akoresha akazi ko gushyira kaburimbo ku mbuga y’iyo Kiliziya.

Uwafashwe muri bo yitwa Tuyishime Vedaste yadusobanuye uko byagenze.

Ati “Ntabwo naje nje kwiba, hari umugabo duturanye dusanzwe dukorana mu bya kaburimbo yaje kundeba ambaza niba hari akazi mfite mubwira ko ntako arabwira ngo tujyane anyereke icyo nkora, twari habaye saa kumi batangira gutema Umuzamu aratabaza bariruka nibwo namenye ko bari baje kwiba, baramfata banyicaza hano.”

Uyu yavuze ko n’abandi bari kumwe barimo uwitwa Bugingo, na Edmond.

Umusaza w’imyaka 60 witwa Nyaminani David ushinzwe kurara izamu kuri Kiliziya yabwiye Umuseke ko abajura baje saa minani abatesha kaburimbo bashakaga kwiba aratabaza abandi bacunga umutekano b’abasecurite barafatanya bafata umwe.

           Kiliziya ya Marie Reine mu Murenge wa Gihundwe

Padiri Mukuru kuri Cathedrale ya Cyangugu Ignace Kabera yabwiye Umuseke ko aba bajura bashakaga ingunguru bakoresha batwika kaburimbo, uwafashwe bamushyikirije RIB station ya Kamembe.

Yagize ati “Bibye Ibikoresho by’ubwubatsi birimo amabati y’ingunguru twitwikiragaho kaburimbo, bari baje no kwiba goduro  ziri mu ngunguru ariko bataterura, bari kuzishyira mu mufuka bari bitwaje, ni zo zatumye bafatwa.”

Related posts

Burera: Umugabo bamusanze mu mugozi yashizemo umwuka

EDITORIAL

Agahinda ka Senateri Natasha uvuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Perezida wa SSena

EDITORIAL

Prince Harry aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar