Rutunga Venant ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherejwe n’u Buholande mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yavuze ko Rutunga yoherejewe n’ubutabera bw’u Buholandi, akaba ari bugere mu Rwanda kuri uyu wa 26 /7/2021.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene, yabwiye IRIBA NEWS ko kuba hari ibihugu byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda bigaragaza ko ibyo bihugu byatangiye guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigaragaza icyizere ibyo bihugu biha ubutabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “Iyo igihugu cyohereje umuntu wakoze Jenoside mu Rwanda wari waragihungiyemo, akaza, biba bigaragaje icyizere icyo gihugu gifitiye ubutabera bw’u Rwanda mu bijyanye no guca imanza zo ku rwego mpuzamahanga zikurikirana icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikindi rero, uko izo manza zigenda zibera mu Rwanda bigaragaza icyizere ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe, bigaragaza imikorere myiza yabwo, bigaragaza ko n’abakurikiranywe na bo bagira uburenganzira bwo kwiregura kandi bagatanga ibimenyetso, urubanza rukaba rukurikiza ibisabwa byose n’amategeko mpuzamahanga”.
Uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko, akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri Komine Gatonde ubu ni mu Karere ka Gakenke.
Ibyaha bya Jenoside akekwaho bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho yari umuyobozi wa ISAR Rubona, ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi giherereye hanze y’akarere ka Huye.
Dukurikije inkuru z’abatangabuhamya, igihe jenoside yatangiraga, muri Mata 1994, abatutsi barenga 1.000 bahungiye muri icyo kigo. Rutunga, akaba yarazanye abasirikare muri icyo kigo kwica abo batutsi bari bahahungiye.
Mu 2019 nibwo yatawe muri yombi n’ubutabera bwo mu Buholande. Uyu mugabo kandi, ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi ryanze icyifuzo cye cy’ubuhunzi kubera ko yakekwagaho kugira uruhare muri jenoside. Nyuma yaje kujuririra icyo cyemezo, aratsindwa.
emma@gmail.com