Image default
Ubutabera

Rwamucyo yakoresheje ubwenge bwe mu ishyirwamubikorwa rya politike ya Jenoside- Me Peron

Ubushinjacyaha mu Rukiko rwa Rubanda i Paris, bwasabiye Dr Rwamucyo Eugene igihano cyo gufungwa imyaka 30, bumushinja uruhare rufatika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Umushinjacyaha Me Nicolas Peron yavuze ko n’ubwo Rwamucyo yaba adafite amaraso y’Abatutsi mu biganza bye, yakoresheje ubwenge mu nyungu za politike ya jenoside biyitiza umurindi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Kuri uyu wa mbere tariki 28 Ukwakira 2024, umushinjacyaha Me Nicolas Peron yagarutse ku bibazo byagiye bibangamira urugendo rw’ubutabera haba mu rubanza rwa Dr Rwamucyo ndetse n’izarubanjirije, cyane cyane ku kijyanye n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya, dore ko abicaga Abatutsi muri Jenoside yo muri Mata 1994 bakoraga uko bashoboye bagasibanganya ibimenyetso.

Me Peron yavuze ko imvugo, ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakoreshejwe n’uruhande rwunganira uregwa bigaragaza ko hari agatsiko kiyemeje kuyobya uburari mu rubanza.

Umushinjacyaha yibukije ko ikinyoma ari “ururimi rw’abakoze ibyaha”, agaragaza ko hari abashobora gukorerwaho iterabwoba n’amatsinda y’abahezanguni bari mu mahanga nk’uko bimeze muri za mafia.

Umushinjacyaha yakomeje avuga ko muri uru rubanza, Urukiko rwumvise ubuhamya butandukanye, bumvise n’abo ku ruhande rurajwe ishinga no “guhakana cyangwa gusenya amateka” bifashishije abatangabuhamya bashyizweho n’abunganira uregwa.

Ubushinjacyaha bwagarutse ku ngingo eshatu z’ingenzi zagarutsweho n’abunganira uregwa: ivangura mu batangabuhamya, guhamya ko uru ari urubanza rwa politiki, no gukoresha ubutabera bw’u Bufaransa ku nyungu za politiki n’icyo bise impamvu za dipolomasi.

Dr Eugene Rwamucyo 

Abashinjacyaha basobanuye ku buryo burambuye amateka y’igihugu ashingirwaho muri uru rubanza. Basobanuye ko Jenoside yatewe n’irondakoko rikomeye ryashishikarijwe n’ibitangazamakuru by’urwango nka RTLM na Kangura, hamwe no guhoza ku nkeke Abatutsi igihe kinini. Italiki ya 6 Mata 1994 yasobanuwe nk’umusozo w’igikorwa cyateguwe, ikintu cyateje iyicwa ry’abantu benshi. Hari “ubushake bwo gutsemba”, Leta ikaba yarabaye umwicanyi w’abaturage bayo.

“Rwamucyo yari ku isonga mu gutegura Jenoside”

Ubushinjacyaha bwagerageje gusobanura inzira y’imitekerereze ya Rwamucyo. Bashyize ahagaragara ingaruka z’imyumvire zatumye abona ibintu uko yabibonaga, muri iyo mitekerereze harimo iy’irondaruhu, iy’irondabwoko hamwe n’imitekerereze y’irondakarere.

Me PERON yagaragaje Rwamucyo nk’umwe mu bari ku isonga mu gutegura Jenoside, agira ati: “yabaye umwe mu bantu b’ingenzi mu gutangiza imyivumbagatanyo.” Yongeyeho ko kubera umwanya yari afite muri ONAPO ndetse no muri UNR, Rwamucyo yari ahantu h’ingenzi hamufashije kwinjiza ab’abahezanguni mu butegetsi bwa Leta.

Uruhare rwa Rwamucyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwari ku rwego rwo hejuru bwari bushingiye ku bitekerezo ndetse no ku bikorwa. Ku bijyanye n’ibitekerezo, yanditse raporo nyinshi, eshatu muri zo ziri mu nyandiko kandi zanditswe hagati ya Gicurasi 1993 na Gicurasi 1994.

Raporo yo ku itariki ya 24 Mata yibanzweho cyane, kuko yanditswe ku munsi umwe n’igihe amatsinda ya MSF ya Rony Zachariah yasohokaga mu buryo butunguranye nyuma yo kwicwa kw’abakozi b’Abatutsi muri MSF muri CHUB.

“Ibyobo rusange byahambwemo Abatutsi Rwamucyo ahahagaze”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko muri Raporo ya Rwamucyo ntaho yagaragaje iby’ubwicanyi bwabereye muri CHUB, by’umwihariko ubushinjacyaha bugashidikanya ko raporo ikurikira (iyo ku itariki ya 6 Gicurasi 1994) yakozwe igamije gushishikariza abakoze Jenoside kwica abahungiye muri CHUB b’Abatutsi. Bityo, Rwamucyo yaba yaratanze umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Ku bijyanye no gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ubwicanyi, hagaragajwe uburyo bwo gucukura imyobo yo gushyinguramo imibiri y’abishwe. Ibi byakozwe mu byiciro bitatu, byahereye ku baturage bishe Abatutsi, hakurikiraho kwifashisha imfungwa zo muri gereza ya Karubanda zafatwaga ku ngufu zikajyanwa muri ibi bikorwa, hanyuma bifashisha caterpillar yatwarwaga na Emmanuel Birasa bajugunya imibiri y’abatutsi bishwe mu byobo rusange. Uyu yavuze ko yacukuye imyobo cumi n’umwe itandukanye mu bice bitandukanye mu mujyi wa Butare.

La première audience de la cour criminelle en septembre 2019, à Caen, alors en expérimentation.

Muri iki gikorwa cyo kujugunya imibiri mu myobo, Rwamucyo yagaragaye nk’umuntu ufite ububasha bukomeye. Yari yambaye umwambaro w’abaganga (blouse blanche) kandi yitwaje imbunda, ibyo byose byamuhaga isura yo gushyigikira ibikorwa byo kwica, guhamba imibiri no gutesha agaciro ikiremwamuntu mu gihe cy’icyo gikorwa.

Umushinjacyaha mukuru, Me Peron, yakomeje agaragaza ibimenyetso bishyira mu majwi umugambi wa Rwamucyo wa Jenoside. Aho bagaragaje ko ijambo yavuze ku itariki ya 14 Gicurasi 1994 muri UNR ari kumwe na Jean Kambanda hamwe n’inama y’abayobozi bakuru b’ishyaka ryari ku butegetsi yitabiriye tariki ya 23 Kamena 1994, byose bifatwa nk’ibimenyetso bifatika. Yongeyeho kandi ko afatanyije n’abandi, yashyizeho gahunda yo kwimura impunzi z’Abatutsi zari muri CHUB kandi ayobora ibikorwa byo guhamba. Ku bw’ibyo, ubushinjacyaha busanga Rwamucyo yarakoze icyaha cyo kugambirira gukora Jenoside cyangwa icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Rwamucyo  yakoze cyangwa yakoreshaga Jenoside abinyujije mu kwemera no gushyigikira ibikorwa byo guhamba imibiri, kuko ubwe yari ahari kuri iyo myobo. Ku bw’umushinjacyaha mukuru, nta gushidikanya ko Rwamucyo yari afite umugambi wo gukora Jenoside, ashaka kurimbura Abatutsi.

Ku byaha byibasiye inyokomuntu, ubushinjacyaha busanga Rwamucyo yarabaye umufatanyacyaha “ashyigikira kandi ategura ibikorwa byo guhamba imibiri mu gihe ibyaha byari bikomeje gukorwa.”

Me PERON yibukije inteko iburanisha ko gushidikanya atari uguceceka ahubwo ari ibikorwa biganisha ku “ukuri k’ubutabera. Ati “Icyemezo cyanyu kizandika igice cy’amateka y’u Rwanda”.

Yongeyeho ko abatangabuhamya bo ku ruhande rw’uregwa ntacyo bazafasha ubutabera, ati “mwabonye benshi mu bagaragaza urwango b’abahezanguni baturutse mu mpande zose z’isi”. Avuga ko nubwo uregwa yaba adafite amaraso ku ntoki, ariko “ushobora kwica ukoresheje amagambo”.

Ati Rwamucyo ni “umunyabwenge utaratinye guhagararira abajugunyaga imibiri mu myobo. Yakoresheje ubwenge bwe mu ishyirwamubikorwa rya politiki ya Jenoside.”

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bukaba bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 30.

 

Related posts

Aho urubanza rwa Kabuga ruzabera hamenyekanye

Emma-marie

Ladislas Ntaganzwa yakatiwe gufungwa burundu

Emma-marie

Sankara yibaza ukuntu Rusesabagina yashakaga kuba perezida w’u Rwanda atari umunyarwanda

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar