Image default
Amakuru

Rwanda: Ababuriye ababo mu maboko y’abaganga barasaba ubutabera

Bamwe mu babuze ababo bitewe n’amakosa bavuga ko ari uburangare bw’abaganga, abandi bikabaviramo ubumuga bwa burundu, barifuza ko bahabwa ubutabera ariko hakagira n’ingamba zifatwa kugira ngo ayo makosa akumirwe.

Hashize umunsi umwe gusa Aimé Sylvain Uwiringiyimana ashyinguye uruhinja rwe yari ategereje mu gihe cy’amezi 9 yose kandi icyo gihe cyose we n’umugore we, abaganga bababwiraga ko umwana ameze neza.

Ku wa 5 ushize ni bwo umugore we yagiye mu bitaro kubyara, gusa nyuma y’amasaha 24 umugore we ari mu maboko y’abaganga yaje kubwirwa ko umwana yapfuye.

Uyu mugabo avuga ko yifuza guhabwa ubutabera kubera amakosa yagize ingaruka ku mugore we, kuko ngo anakemanga uburyo yabazwemo.

RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi w’Inama Nkuru y’abaganga n’abavuzi b’amenyo, Dr.Albert Nzayisenga avuga ko uwarenganyijwe hari inzira ikibazo cye kinyuzwamo ku buryo arenganurwa, uwakoze amakosa akabihanirwa.

Ku bufatanye n’iyi nama nkuru y’abaganga n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , abaganga 40 bahawe ubumenyi bw’uburyo bakora iperereza ku makosa akorwa n’abaganga bikaviramo umurwayi urupfu n’izindi ngaruka zirimo n’ubumuga bwa burundu.

Bamwe muri bo bavuga ko biteguye kurenganura umurwayi n’umuganga igihe hagaragaye ikibazo. Inama nkuru y’abaganga y’abaganga rigaragaza ko serivisi y’ababyeyi ari yo iza ku isonga mu kugira amakosa menshi ahakorerwa kuko mu birego 177 birimo gukurikiranwa, ibigera kuri 82 ni ibyo muri iyi serivisi, bingana na 44%. Serivisi y’abana ifite 16%, indwara zisanzwe 5%, amakosa mu iterwa ry’ibinya akagira 3% by’amakosa yose yagiye akorwa.

iriba.news@gmail.com

Related posts

That Fabric on Hardcover Books Is Secretly Amazing for Home Decor

Emma-marie

Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo inama zituma badakemura ibibazo by’abaturage ziba zigamije

EDITORIAL

U Rwanda rwasubije abarushinja gufasha M23

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar