Image default
Amakuru

SSP Sengabo Hillary mu basoje amasomo y’aba Ofisiye bakuru

Muri  ba Ofisiye bakuru 32 bahawe impamyabushobozi yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere izwi nka “Senior Command and Staff Course”  harimo n’uwahoze ari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Sengabo Hillary.

Kuri uyu wa 25 Kamena 2021, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Mujyi wa Musanze,  hatanzwe impamyabushobozi ku cyiciro cya cyenda cy’abiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere ( Senior Command and Staff Course) aya mahugurwa akaba yari amaze umwaka umwe.

            SSP Sengabo Hillary (uwa mbere ibumuso ) ari kumwe na mugenzi we 

Abanyeshuri 32 bashoje neza amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri Polisi, 31 muri bo bize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yavuze ko ba Ofisiye 27 bahawe impamyabumenyi y’icyikiro cya gatatu cya Kaminuza naho bane hari amasomo bagomba gusubiramo ku bw’impamvu zitandukanye.

Yasabye abarangije amasomo gukomeza kuzirikana ko bafite inshingano zo gukora kinyamwuga basubiye mu kazi kabo kuko bungutse ubumenyi n’ubwenge kandi bigomba kubafasha mu myitwarire no mu bikorwa.

Image

CP Christophe Bizimungu, Umuyobozi Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye mu Mujyi wa Musanze

Yagize ati “Mufite inshingano zo kuzana impinduka aho mukorera. Bitaribyo umwanya mwamaze mwiga ntacyo waba warabamariye mu gihe bitahindura imyitwarire ndetse n’imikorere cyangwa bitagize icyo byongera mu bigo mukorera ndetse no muri sosiyete.”

Yakomeje ati : “Mumenye ko kurwanya ibibazo by’umutekano bikeneye ubufatanye bw’igihugu kandi ubufatanye bukomera iyo abantu bakoranye ndetse bafite nicyo bahuriyeho. Mukomeze imikoranire myiza nk’uko mwabigaragaje mu gihe mwamaze muri hamwe hano mu ishuri rikuru rya Polisi.”

Image

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abarangije amasomo kurushaho gukorera abaturage.

Yagize ati: “Nishimiye ko amahugurwa atangwa n’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’amasomo ahabwa abarigana guhera muri 2012 bihindura imyumvire yo gukora kinyamwuga. Mfashe uyu mwanya nshimira ibihugu by’abavandimwe byemeye ubutumire mu mikoranire myiza inyuze mu mahugurwa kandi izakomeza mu rwego rwo gukomeza guteza imbere urwego rushyira mu bikorwa amategeko.”

ImageMinisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

Yakomeje ati : “Abayobozi bose bafite ubushobozi bwo gukorera abaturage. Ingeri zose z’abantu barimo abeza, ababi, ababurabuza ndetse n’abatazwi tugomba kwibuka ko hari ibyo tugomba ibyo byiciro byose kurusha uko babitugomba.”
Yakomeje ati: “Ndizerako aya mahugurwa yabaye umwanya mwiza wo gusangizanya ubumenyi n’inaranibonye hagati muri mwe ndetse no kubabigishije bizabafasha mu mirimo muzaba mushinzwe kandi mukagaragaza itandukaniro.

Leta izakomeza gutanga ibishoboka byose kugira ngo Polisi ikomeze guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje abasaba ko impamyabumenyi bahawe zazana ibisubizo mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amategeko ndetse no gukemura ibibazo ibihugu ‘abahuguwe baturutsemo’ bihura nabyo.

SSP Sengabo Hillary hagati ya bagenzi be

Ishuri Rikuru rya Polisi ryafunguwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu 2013. Rimaze guha ubumenyi ba ofisiye bakuru baturutse mu bihugu 22 bya Afurika, abamaze kuryigamo mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” bose hamwe ni 259, barimo 194 b’abanyarwanda.

Iriba.news@gmail.com12

 

Related posts

Kigali: Iminsi itatu yo kugenzura urugo ku rundi abatarikingije Covid-19

EDITORIAL

UK-Rwanda: Miliyoni £100 z’inyongera ku masezerano y’abasaba ubuhungiro

EDITORIAL

Abanyamakuru barasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru ku bibazo byugarije umuryango-Video

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar