Image default
Sport

Sugira ashimishije aba -Rayons, Gasogi united itaha amara masa

Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma.

Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri wabereye kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yatsindiwemo na Rutsiro kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Image

KT dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rayon Sports yamaze iminota myinshi y’igice cya mbere yihariye umukino, aho yaje no gutsinda ibitego bibiri byari byattsinzwe na Nishimwe Blaise ndetse na Drissa Dagnogo, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habaga habayeho kurarira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Image

Igice cya kabiri kigitangira, Drissa Dagnogo yaje gusimburwa na Sugira Ernest wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma umutoza aza no gukora izindi mpinduka aho Muhire Kevin yasimbuwe na Niyonkuru Sadjati, naho Ciza Hussein asimburwa na Sekamana Maxime.

Image

Nyuma yo gusatirana ku mpanze zombi , umusifuzi yaje kongeraho iminota ine, Rayon Sports iza kubona igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Sugira Ernest n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

Photo: Rayon Sports

Related posts

“Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore” Salma Mukansanga

EDITORIAL

Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sport yirukanwe muri ‘Young Africans’ kubera amagambo y’ivangura

Emma-marie

Rayon Sports yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umutoza Ivan Minnaert

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar