Image default
Amakuru

“Twategereje ko igiciro cya ‘Cotex’ kigabanuka amaso yaheze mu kirere”

Mu Gushyingo 2019, Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikuyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku abagore n’abakobwa bifashisha bari mu mihango (Cotex/Pads) ariko kugeza magingo aya bategereje ko igiciro kigabanuka amaso ahera mu kirere.

Tariki 10/12/2019 minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter  yatangaje inkuru yakiranywe yombi na benshi. Yagiraga iti: “…Kuva ubu, guverinoma y’u Rwanda yongeye ibikoresho by’isuku y’imihango ku rutonde rw’ibidacibwa imisoro ya VAT kugira ngo byorohe kubibona”.

Imvugo yabaye ingiro, umusoro ukurwaho ariko kugeza magingo aya igiciro ku isoko ntacyahindutse, ahubwo hari n’aho usanga cyarazamutse kurusha mbere bigatuma hari abibaza nyirabayazana.

Abo twaganiriye batandukanye bakenera ibi bikoresho bari mu mihango buri kwezi, bamwe bavuga ko kuba bihenze bituma hari abakoresha ibikoresho bidafite ibisuku, rimwe na rimwe bikabatera indwara zitandukanye zirimo na ‘infection’ zifata mu myanya ndangangitsina.

Igiciro ku masoko yo hirya no hino mu gihugu kuva mu myaka itatu ishize gisa naho kitahindutse, ahubwo cyarazamutse kuko mu mwaka wa 2019, agapaki kamwe ka ‘Cotex/pads’ zizwi ku izina rya ‘Supa’ ari nazo ziciriritse zaguraga 800 FRW  ubu ni 900 FRW, naho izitwa ‘Always’ zaguraga 900FRW ubu ziragura 1000Frw.

“Abacuruzi basuzuguye Leta”

Bamwe mu bakobwa ndetse n’abagore baganiriye na IRIBA NEWS, bavuze ko batumva impamvu igiciro cya Cotex kitahindutse kandi Leta yarakuyeho umusoro wazo.

Kamaraba Devota wo mu Karere ka Nyarugenge yagize ati :“Twategereje ko igiciro cya cotex kigabanuka amaso yaheze mu kirere. Niba Leta yaratubeshye imisoro itaraganutse, niba ari abacuruzi banze kugabanya igiciro simbizi.”

Nyampinga Agnes wo mu Karere ka Rwamagana nawe ati: “Abacuruzi basuzuguye Leta kuko ntibyumvikana ukuntu ikintu gikurirwaho umusoro igiciro ntigihinduke. Ahubwo ugasanga hari n’aho igiciro cyazamutse.”

“Ntibakaturenganye aho turangura ntacyahindutse”

Kayitare Claude, ucururiza mu isoko rya Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge yatubwiye ko aho arangura ntacyahindutse.

Yagize ati : “Ibyo kuvuga ko Leta yakuyeho imisoro nanjye narabyumvise, ariko abaguzi ntibakaturenganye natwe aho turangura ntacyahindutse kugeza ubu. Cotex naranguraga 35,000Frw 2019 mu 2020 nubu niko nyirangura, iyo naranguraga 30, 000Frw nubu niko nyirangura ntacyahindutse.”

Imibare igaragaza ko nibura urupapuro rw’isuku rugura amafaranga igihumbi havuyeho umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18% ku giciro gisanzwe havaho 180, ipaki imwe igasigara igura amafaranga 820.

Karangwa Cassien, ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, aherutse kubwira IGIHE ko bagiye gukora kongera imbaraga mu kugenzura impamvu ibiciro bya Cotex bitagabanywa, kandi ko uwo bazasanga yarabizamuye nta shingiro afite azahanwa.

Umwaka ushize, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rya UN Women ryatangaje ko miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango kubera ‘ubukene no kuba bigisoreshwa nk’ibikoresho by’ubuzima buhenze’ mu bihugu byinshi.

Banki y’Isi ivuga ko mu mwaka wa 2018, abagore n’abakobwa babarirwa muri miliyoni 500 biganjemo abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, batabashije kubona ibikoresho by’isuku.

Uwamahoro Clarisse

 

 

Related posts

The Role of Rwandan diapora in Development of country

Emma-marie

Uko Abatwa birukanwe mu ishyamba kugira ngo ingagi zitabweho

Emma-Marie

Hari Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bahumanyijwe n’amafunguro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar