Image default
Ubutabera

U Bubiligi: Basabose ushinjwa uruhare muri Jenoside yavuze ko nawe yagiriwe nabi n’Abahutu

Pierre Basabose uregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bivugwa ko ari umwe mu bari bafite imigabane myinshi muri Radio RTLM, yabihakanye yivuye inyuma ndetse ngo ubwo jenoside yatangiraga iduka rye ryo mu mujyi wa Kigali ryarasahuye, ageze mu buhungiro agirirwa nabi n’abahutu ndetse ngo yagiye no mu bitaro.

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukwakira 2023 i Bruxelles hakomeje rw’Abanyarwanda Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin alias ‘Kihebe’ bashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Iburanisha ritangiye ubushinjacyaha buhabwa umwanya wo gukomeza gusobanura ibyo abaregwa bakurikiranyweho.

Ngo ntiyigeze amenya Radio RTLM

Ubushinjacyaha buti  ‘Pierre Basabose yavuze ko yavuye mu mujyi wa Kigali ubwo Jenoside yatangiraga ari kumwe n’umugore we n’abana be batandatu, berekeje ku Gisenyi Jenoside ikaba yararangiye  atongeye kugaruka I Kigali’.

Pierre Basabose avuga kandi ko ubwo Jenoside yatangiraga, iduka rye ryo mu mujyi wa Kigali ryasahuwe ntihagira na Kimwe gisigaramo, ku bijyanye nuko yaba ari umwe mu bari bafite imigabane myinshi muri Radio RTLM, Basabose yavuze ko iyo  Radio atigeze ayimenya bityo ko nta n’imigabane yigeze afatamo.

Yavuze kandi ko ubwo yari I Nairobi muri Kenya mu 1995, abahutu bahagaritse imodoka yari arimo bakamwiba ibihumbi 63 by’amadorari ndetse bakamugirira nabi ku buryo yamaze ukwezi mu bitaro.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu bahungu ba Basabose uba mu mahanga yavuze ko umubyeyi we nta ruhare yigeze agira mu bwicanyi, ko ari umubyeyi mwiza, ikibazo afitanye n’u Rwanda ari uko yari umukire, imitungo ye ikaba kuri ubu yarafatiriwe.

Twahirwa Seraphin ati ‘Banyitiranyije n’abo twitiranwa’

Ubushinjacyaha buvuga ko Seraphin Twahirwa ubwo yabazwaga, yagaragaye nk’umuntu ufite ubwoba bwinshi bwo kubazwa ibyo yakoze akaba yarakunze kuvuga ko habayeho kumwitiranya n’abo bari bahuriye kw’izina rya Seraphin bari batuye i Gikondo cyangwa se abantu basaga nawe (ni ukuvuga abantu barebare b’igikara).

Ubushinjacyaha buvuga ko abenshi mu babajijwe barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ari abana Seraphin Twahirwa n’interahamwe biciye ababyeyi bose, abo bana bakagira amahirwe yo kurokoka. Abo bana bavuga ko ibyabaye byose babyibuka neza.

Séraphin Twahirwa attend la constitution du jury pour son procès et celui de Pierre Basabose à la Cour d'assises de Bruxelles, le 4 octobre 2023.

Twahirwa Seraphin

Mu rukiko hasomwe amazina y’imiryango yishwe n’abaregwa mu gihe cya Jenoside harimo n’abandi benshi imyirondoro yabo itamenyekanye neza.

Ubushinjacyaha bwasomye amazina y’abagore 12 b’abatutsi bafashwe ku ngufu na Seraphin Twahirwa, kuri abo hiyongeraho abandi imyirondoro yabo itamenyekanye neza bari ahantu hanyuranye mu mujyi wa Kigali.

Umwe mu  bunganira  uruhande ruregera indishyi avuga ko ibyaha byakoze n’abaregwa ari ibyaha ndengakamere.

Ati “Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni  bishwe urw’agashinyaguro, hari abatawe mu mazi, hari abafashwe  ku ngufu.”

Kuri we avuga ko igihe cyo gutanga ubuhamya aba ari igihe gikomeye ku barokotse, icyo bategereje ku rukiko akaba  ari uguhabwa Ubutabera.

Uruhande ruregera indishyi ruvuga ko muri iki gihe cy’urubanza, ubukana bw’ubwicanyi bwakozwe n’umutwe w’interahamwe bukwiye kumvikana neza.

Uruhande ruregera indishyi rwongeyeho ko uko imyaka ihita ariko ibijyanye no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi bigenda bifata indi ntera, abayipfobya ngo bagenda bakoresha imvugo zitandukanye ahanini bifashishije imbuga nkoranyambaga. Bibukije inteko iburanisha inshingano ifite bati  “Vous êtes ici pour juger les accuses pour les crimes qui leur sont imputes”.

 “Ibyo ashinjwa byabaye atari mu Rwanda”

Maitre Flamme wunganira Pierre Basabose, ahawe ijambo, atangiye asobanura amateka maremare y’u Rwanda ndetse nicyo kuri we abona cyabaye intandaro ya Jenoside.

Maitre Flamme avuga ko umukiriya we yari umucuruzi ukomeye I Kigali wari uzi kubana n’abantu. Pierre Basabose ngo yavuye mu Rwanda tariki ya 7 Mata yerekeza i Bukavu we n’umuryango we bityo ngo ibyaha akurikiranyweho ntabwo abyemera kuko icyo gihe atari akiri mu Rwanda.

Aho i Bukavu yagiye ngo yari ahafite iduka rivunja amafaranga. Kuri Flamme asanga ‘acte d’accusation’ igomba gusubirwamo igakorwa neza kuko hari ibyo asanga biburamo birimo ‘l’auteur de l’attentat de 1994” ikindi ngo ni uko ahenshi umukiriya we avugwa cyane nk’umunyabyaha kandi  urubanza rutararangira ngo ibyaha bimuhame.

Perezidente w’urukiko asabye Maitre Flamme kugaruka mu murongo w’iburanisha akavuga ku mukiriya we aho gukomeza avuga ku bijyanye n’indege, intambara muri Congo n’ibindi […]Flamme avuga ko  bibabaje kuba Colonel Luc Marchal wayoboraga ingabo z’ababiligi zari mu butumwa bwa Lonu  zari mu Rwanda ataremewe nk’umutangabuhamya muri uru rubanza. Ni mu gihe ngo uyu mugabo hari Amakuru akomeye afite yari gushyira ahagaragara muri uru rubanza.

Flamme avuga ko hakwiye kwibazwa ukuntu Pierre Basabose wari umucuruzi, yari gushobora kuba kw’isonga mu nterahamwe no kuyobora ibitero bijya kwica abatutsi.

Flamme kandi yabwiye urukiko ko mu nyandiko y’ubushinjacyaha hatagaragaramo neza uburyo Radio RTLM yabibye urwango, avuga ko kugeza ubu umukiriya we Pierre Basabose atarumva neza impamvu yashyizwe ku rutonde rw’abagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Flamme  avuga ko afite impungenge ku migendekere y’urubanza kuko ngo hari abatangabuhamya baza mu rukiko baje kuvuga ibinyoma. Maitre Flamme avuga kandi ko ubushinjacyaha bwagombye kuba bufite dossier igaragaza uko byagenze mu nkiko gacaca ku bijyanye na Basabose ko byagombye kuba nabyo bigaragara mu kirego.

Yakomeje avuga ko afite impungenge z’uko ubutabera butazatangwa kuko umukiriya we arwaye akaba adahari ngo yisobanure neza, ikindi ngo ni uko hari abatangabuhamya barimo n’abafungiye muri za gereza mu Rwanda atizera neza ko bazisanzura mu gutanga ubuhamya.

Uyu munyamategeko kandi  yavuze ko Basabose atigeze aba mu cyiswe “Akazu” cyari kigizwe n’abari inshuti cyangwa se abo mu muryango wa hafi wa Perezida Juvenal Habyarimana kandi ko akazu katigeze kabaho ko ahubwo ari inyito yazanywe hagamijwe kugereka ibyaha ku butegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana. Kandi ko Pierre Basabose adakwiye gukurikiranwa nk’uwagize uruhare mu gutegura umugambi wa Jenoside hagamijwe kurimbura abatutsi kuko ngo atigeze abikora. Maitre Flamme asoje avuga ko bitewe n’impamvu z’uburwayi asanga Pierre Basabose adakwiye gukomeza gukurikiranwa n’ubutabera.

Uwunganira Twahirwa nawe ati uwo nunganira nta ruhare yagize muri jenoside

Maitre Lurquin Vincent wunganira Twahirwa atangiye avuga ko yemera ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho kandi ko ari icyaha cy’indengakamere mu mateka ya muntu, gusa icyo atemera nuko umukiriya we yaba yarayigizemo uruhare.

Maitre Lurquin avuga ko bimwe mu bigaragaza ko umukiriya we ari umwere ari uko yamaze imyaka igera kuri 16 ubutabera buzi aho aherereye ariko bukaba butarigeze bumufata,

Lurquin yabaye  aretse kuvuga ku mukiriya we,ahubwo ari kuvuga ibyo anenga ku butabera bwo mu Rwanda.

Bimwe mu byo Maitre Lurquin ashingiraho avuga ko Twahirwa ari umwere ngo nuko mu manza 5 zose zabanje mu rukiko rwa Rubanda I Bruxelles, nta na hamwe umukiriya we yigeze avugwa cyangwa se ngo hagire ukomoza ku byaha yakoze.

Perezidente w’urukiko abajije uwunganira Basabose niba umukiriya we azaboneka  nyuma y’iminsi 15 ya repos medicale yahawe, Maitre Flamme avuga ko atari umuganga ngo asubize icyo kibazo, ko ari umu avocat ufite license mu bijyanye n’amategeko.

Abajijwe niba abona umukiriya we ashobora gukurikirana urubanza rwe, Flamme ati ntari mu mwanya wo kumva ibyo ashinjwa. Ararwaye. Ku ruhande rw’abaregera indishyi,  bari kubaza perezidente w’urukiko niba hatabaho gutandukanya urubanza rwa Basabose na Twahirwa mu gihe bigaragaye ko ubuzima bwa Basabose bukomeje kutamera neza.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu ihari yo kudakomeza urubanza kuko Basabose yagize umwanya uhagije wo kubazwa ku byo aregwa, igisigaye ngo amategeko ahari yemera ko nubwo uregwa yaba arwaye,urubanza rwe rwakomeza agahagararirwa n’umwungizi we kugira ngo uburenganzira bwe bwubahirizwe.

Perezidente w’urukiko we avuga ko raporo ziva ku muganga ukurikirana Pierre Basabose zigaragaza ko ubuzima bwe bugenda burushaho kumera nabi.

Inkuru bifitanye isano :https://iribanews.com/u-bubiligi-maitre-jean-flamme-yakoresheje-imvugo-ipfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rukiko-aramaganwa/

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Umutangabuhamya ati “Mu gipangu cya Kabuga ku Kimironko Interahamwe zahakoreraga imyitozo”

EDITORIAL

Nsengiyumva François (Gisupusupu) yarekuwe n’Urukiko

EDITORIAL

Dr Francis Habumugisha wakubise umukobwa mu ruhame yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe gisubitse

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar