Image default
Politike

U Burundi bwashyirikije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN

Kuri uyu wa Kabiri, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nemba mu karere ka Bugesera, iki gihugu cyashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN giherutse guta muri yombi.

Ku ruhande rw’ u Burundi  hari umuyobozi w’iperereza rya gisirikare, Col Ernest Musaba,  n’aho ku ruhande rw’ u Rwanda hari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza mu ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Hari kandi uhagarariye Umuryango wa  Afurika Yunze  Ubumwe, wantangaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cyo kongera kubaka umubano utajegajega hagati y’ibihugu byombi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ku mupaka wa Nemba mu karere ka Bugesera, u Rwanda narwo rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 ba Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda tariki 29 Nzeri 2020.

Aba barwanyi bagifatirwa mu Murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, nibo  bavuze ko ari abarwanyi  babarizwa mu mutwe wa Red Tabara urwanya ubutegetsi mu Burundi.

Bafatanywe n’intwaro zabo zirimo n’imbunda n’amasasu n’ibindi bikoresho bakoreshaga mu bikorwa byabo.

Muri Kanama uyu mwaka, u Rwanda kandi rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bakekwagaho icyaha cy’ubujura ari bo Gahimbare Fils na Bizimana Gerard bafatiwe mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu minsi ishize.

Aba bagabo bafatanywe ibihumbi bisaga 4 by’amadolari, Miliyoni zisaga 8 z’amafaranga y’amarundi, ibihumbi bisaga 200 by’amanyarwanda na 500 y’amanyekongo.

Iki gikorwa cyo kubahererekanya cyabereye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Ruhwa.

Gen Gahungu Bertin Komiseri General wa Police Judiciale wari uhagarariye u Burundi muri iki gikorwa, yavuze ko u Burundi bwishimiye cyane uku guhanahana abakora ibyaha yizeza ko ubwo bufatanye buzahoraho.

Muri Kanama u Burundi nabwo bwashyikirije u Rwanda abaturage barwo barindwi, bafatiwe muri icyo gihugu bambutse binyuranyije n’amategeko.

SRC:RBA

Related posts

EAC: Perezida Kagame asanga igihe kigeze ngo abayobozi bashyire mu bikorwa ibyo babwira abaturage

EDITORIAL

Kirehe: Uruganda rukora umwuka wifashishwa kwa muganga rwapfuye nyuma y’amezi 4 rutangiye

Emma-marie

“UNHCR should advance the rights of refugees instead of undermining Rwanda’s welcoming policy”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar