Image default
Amakuru Politike Ubukungu

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Binyuze ku rubuga rwa Alibaba rw’umucuruzi Jack Ma, Ikawa y’u Rwanda yiswe ‘Gorilla’s Coffee’ igera kuri toni yagurishijwe mu gihe kitageze ku munota umwe.

Uruganda ‘Rwanda Farmars Coffee Company’ rukaranga rukanasya ikawa kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo rwacuruje toni imwe n’igice mu gihe kitarengeje umunota.

RBA dukesha iyi nkuru yatangaje ko iri gurisha ryanyuze mu kiganiro cyabereye mu Bushinwa hifashishijwe murandasi mu buryo bw’imbonankubone gikurikiwe n’abantu basaga miliyoni 13.5 muri icyo gihugu.

Umuyobozi w’uruganda ‘Rwanda Farmars Coffee Company’ Ngarambe David na Ngendahayo avuga ko bagiye kongera ibyo bagurisha kuri iri soko.

Ati “UBushinwa ni igihugu kinini gifite abantu barenga miliyari, kugurisha ibihumbi bitatu mu gihe kitarenze umunota ni ibintu bishoboka cyane kandi batwijeje ko bizakomeza, ubutaha noneho tuzakora igikorwa kinini ku buryo amapaki aziyongera. Dufite uruganda rufite ubushobozi bwo gukora toni icyenda ku munsi ku buryo dushobora gushyira ku isoko toni zigera kuri 250 ku kwezi. Icyorezo cya Covid-19 cyateye uru ruganda rufite kontineri 10 z’ikawa itegereje kujya ku isoko.”

Ikiro cy’ikawa itunganyije kigura amadorari y’Amerika 12.4, ahwanye n’ amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 11 harimo n’ikiguzi cy’ubwikorezi cyo kuyigeza ku muguzi. Ni igiciro abacuruzi bishimira gusa bakavuga ko Cocid-19 yatumye igiciro cy’indege kizamuka kuko harimo gukora izitwara imizigo gusa bityo amafaranga bishyuraga ku 1Kgr yikubye kabiri.

Ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa by’u Rwanda imbonankubone ni gahunda itegurwa na ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ku bufatanye na Alibaba Group.

Mu bindi bicuruzwa by’u Rwanda byashyizwe kuri uru rubuga harimo n’urusenda. Jack Ma akaba yaremereye u Rwanda inkunga yo kumenyekanisha ibicuruzwa byarwo ku rubuga rwe rwa Alibaba.

 

Related posts

Rwanda –Burundi :Perezida Ndayishimiye yizeye ko ‘vuba ibi bihugu byongera kubana neza’

Ndahiriwe Jean Bosco

Rwandan Journalists Enhance Biotechnology Literacy to Address GMO Misconceptions

Emma-Marie

Kwibuka26: Itangazamakuru, umuyoboro wifashishijwe na Leta muri Jenoside

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar