Image default
Politike

u Bwongereza bwasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo guhagarika gukorana na FDLR

Kuri uyu wa Gatatu, u Bwongereza bwasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,  ndetse n’ubwicanyi bwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Nta kubica ku ruhande, uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yagaragaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’imvugo z’urwango ndetse n’ubwicanyi bwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Image

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Omar Daair yavuze ko Guverinoma ya Kongo ariyo ifite inshingano y’ibanze yo guhagarika ibyo bikorwa ndetse ashimangira ko umutekano mu Burasurazuba bwa Kongo utazaturuka mu mirwano y’imbunda.

Ku bijyanye no Kwakira abimukira, uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yashimangiye ko amasezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda agifite agaciro kayo.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo u Rwanda rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza, ruhita runafata inshingano zo kuyobora uyu muryango imyaka ibiri.

Kuri ubu ngo u Bwongereza bwishimiye uko u Rwanda ruyoboye uyu muryango.

Mu bijyanye n’ubutwererane, kuva mu mwaka w’ 1998 u Bwongereza bumaze gutera ikunga u Rwanda ingana n’arenga miliyari imwe y’ama pawundi, yafashije abaturage barenga miliyoni 2 b’abanyarwanda kwikura mu bukene.

@RBA

 

Related posts

“Congo ikomeje ubushotoranyi, u Rwanda rwiteguye kurinda ubusugire bwarwo”-Video

EDITORIAL

Inama ya CHOGM 2020 yari kuzabera i Kigali muri Kamena yasubitswe

Emma-marie

Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri ibi bihe bya Covid-19?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar