Image default
Politike

u Bwongereza bwasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo guhagarika gukorana na FDLR

Kuri uyu wa Gatatu, u Bwongereza bwasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo guhagarika gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR,  ndetse n’ubwicanyi bwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Nta kubica ku ruhande, uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yagaragaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’imvugo z’urwango ndetse n’ubwicanyi bwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Image

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Omar Daair yavuze ko Guverinoma ya Kongo ariyo ifite inshingano y’ibanze yo guhagarika ibyo bikorwa ndetse ashimangira ko umutekano mu Burasurazuba bwa Kongo utazaturuka mu mirwano y’imbunda.

Ku bijyanye no Kwakira abimukira, uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda yashimangiye ko amasezerano iki gihugu cyagiranye n’u Rwanda agifite agaciro kayo.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo u Rwanda rwakiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma mu muryango w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza, ruhita runafata inshingano zo kuyobora uyu muryango imyaka ibiri.

Kuri ubu ngo u Bwongereza bwishimiye uko u Rwanda ruyoboye uyu muryango.

Mu bijyanye n’ubutwererane, kuva mu mwaka w’ 1998 u Bwongereza bumaze gutera ikunga u Rwanda ingana n’arenga miliyari imwe y’ama pawundi, yafashije abaturage barenga miliyoni 2 b’abanyarwanda kwikura mu bukene.

@RBA

 

Related posts

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

Huye/Nyaruguru: Abarokotse Jenoside 105 nta bufasha bahawe mu myaka 26 ishize

Emma-marie

Shisha Kibondo yatumye igwingira ry’abana rigabanukaho 12.8%- Dr Anita Asiimwe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar