Image default
Politike

Uganda: Museveni yatangiye inzira yo kwiyamamaza igana ku gutegeka imyaka 40

Ishyaka rya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda uyu munsi ku wa kabiri ryemeje ko yamaze kwegeranya imikono isabwa ngo arihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu.

Niyongera gutorwa indi manda y’imyaka itanu azategeka iki gihugu imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza abyifuje.

Rogers Mulindwa, umuvugizi w’ishyaka NRM, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko Bwana Museveni yamaze “gufata inyandiko zo guhagararira iri shyaka” mu matora.

BBC yatangaje ko nubwo nta tariki iragenwa, biteganyijwe ko ayo matora azaba mu kwa kabiri 2021.

Mulindwa yavuze ko nta wundi muntu mu ishyaka NRM uragaragaza ubushake bwo guhatana na Museveni mu kubahagararira.

Ushobora kuzahangana bikomeye nawe ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ni umudepite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine kubera muzika, ubu ufite imyaka 38.

Kyagulanyi anenga ubutegetsi bwa Museveni gukoresha amayeri yose mu kunaniza imyiteguro y’abatavuga rumwe nawe mu matora ari imbere ibyo bwakomeje guhakana.

Bwana Museveni amaze imyaka 34 ku butegetsi, mu baburambyeho muri Afurika imbere ye hari Teodoro Obiang Nguema wa Guinée équatoriale ubumazeho imyaka 41 na Paul Biya wa Cameroun ubumazeho imyaka 38.

Abatavuga rumwe nawe bamushinja gukoresha imbaraga mu gutera ubwoba urwo ruhande, no gukoresha umutungo w’igihugu mu gushima abamushyigikira no gushakisha abandi.

Muri uku kwezi, polisi ya Uganda yatatanyije inama ebyiri z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe bo bavuga ko abo ku ruhande rwa leta bo bahura nta nkomyi.

Rogers Mulindwa ahakana ibi ko amategeko atubahirizwa ku mpande zombi, akavuga ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi “bavuga ibi kugira ngo bigarurire abantu”, nk’uko bivugwa na Reuters.

Perezida kuri manda eshanu

Bwana Museveni yatorewe kuyobora Uganda inshuro eshanu.

Mu 2005 inteko ishingamategeko yavanye mu itegekonshinga ibya manda ntarengwa z’utorewe kuba perezida.

Mu 2017 iyi nteko – igizwe ahanini n’abo mu ishyaka rye rya NRM – yongeye gukuraho ingingo y’imyaka y’ubukure, yari inzitizi kuri Museveni, ngo yongere kwiyamamaza.

Gutorera iyi ngingo byateje impaka n’imirwano mu nteko, kugeza ubwo abasirikare binjiyemo bagasohora abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iriba.news@gmail

Related posts

Guma mu rugo yongerewe iminsi 15

Emma-marie

Dr Nsanzabaganwa yatanzweho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU

Emma-marie

U Rwanda rwahawe kuyobora Commonwealth

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar