Uhagarariye DR Congo mu muryango w’abibumbye Georges Nzongola-Ntalaja yashinje u Rwanda, nta bimenyetso yerekanye, kuvana ingagi z’icyo gihugu mu mashyamba yaho bakazijyana mu Rwanda.
Nzongola-Ntajala yavuze ibi kuwa kabiri mu nama rusange yihutirwa ya ONU yo kuganira no gutora ku mwanzuro wo kwamagana ko Uburusiya bwigaruriye intara enye za Ukraine.
Yashinje u Rwanda gufata DR Congo hagati ya 1998 na 2003 ‘bagasahura’ zahabu na coltan ‘n’andi mabuye y’agaciro menshi’.
Ati: “Banatwara inguge n’ingagi bazivana mu mashyamba ya Congo bazijyana mu Rwanda, ibyo byose birazwi.”
Ingagi zo mu misozi y’ibirunga zisanzura muri iyi misozi miremire ihuriweho na DR Congo, u Rwanda na Uganda.
Muri video yo muri iyo nama, Robert Kayinamura wungirije uhagarariye u Rwanda muri UN agaragara aseka ibi byari bivuzwe na mugenzi we.
Kayinamura ati: “Ibi birego ko buri gihe uko nta mazi bafite ni u Rwanda, nta mashanyarazi ni u Rwanda, nta mihanda ni u Rwanda…Dukwiye kurenga imyumvire nk’iyo.”
Muri Nzeri(9) mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Felix Tshisekedi yashinje u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri M23’, mugenzi we Paul Kagame yasubije ko ‘umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo’.
U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego bya DR Congo ko rufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura umujyi wa Bunagana wo ku mupaka wa n’uduce tuwegereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
@BBC