Image default
Amakuru Politike

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 20 bari muri Hoteli Lebanoni icuruza serivisi zo kwimara amavunane ibizwi nka Sauna na Massage, ibyo bakoze bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020 nibwo aba bantu bafatiwe muri Hotel Lebanoni, iherereye mu murenge wa Remera mu kagari ka Kinunga.

Aba bantu uko ari 20 baturutse mu turere dutandukanye tugize umujyi wa Kigali baza guteranira muri iyo hotel mu gihe amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 bibujijwe ko abantu begerana ndetse n’izo serivisi za Sauna na Massage zikaba zitemewe.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda ivuga ko Nyiri Hotel Lebanoni Bizwinayo Raymond,  avuga ko n’ubwo Sauna na Massage biri muri Hoteli ye yari yarabikodesheje abantu bakaba bararenze ku mabwira ya Leta. Yemera ko Sauna nk’ahantu hahurira abantu benshi hashobora gutuma abantu banduzanya icyorezo cya COVID-19.

Bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Yagize ati “Njyewe nari nabanje kubaza bambwira ko Sauna na Massage bitemewe gukora. Ariko naje gutungurwa no kumva ko abantu nabikodeshaga babifunguye none bafashwe. Gusa ndemera ko ari amakosa kuko abantu bashobora kwanduriramo Koronavirusi.”

Kanyambo Alexandre ni umwe mu bafashwe na Polisi, yavuze ko yahamagawe n’inshuti ye imubwira ko yabonye ahantu batanga serivisi za Sauna na Massage ava i Gacuriro ajya i Remera. Avuga ko atari azi ko bitemewe ariko akemera ko yakoze amakosa yo kuba bari bateraniye ahantu hamwe ari benshi kandi akaba atarabanje gusobanuza neza ko Sauna zitemewe.

Yagize ati  “Inshuti yanjye niyo yampamagaye imbwira ko i Remera hari Sauna, kuko nanjye nari mfite amavunane nahise njyayo mpurirayo n’abandi bantu benshi nibwo abapolisi baje baradufata.”

Uwase we avuga ko ubwo yari muri Siporo kuri uyu wa Gatandatu yahumuriwe na Sauna agahita ajyamo akigeramo agafatwa n’abapolisi. Kimwe na Kanyomba baremera ko bakoze amakosa ndetse bagakangurira n’abandi bantu kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi ndetse bakajya babanza gusobanuza neza serivisi zemewe n’izitemewe.

Yagize ati  “Ndemera amakosa yo kuba naragiye ahantu hateraniye abantu benshi kandi nkanakangurira abandi bantu kujya babanza bagasobanuza neza serivisi zemewe n’izitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi.”

Tuyishime Christopher ashinzwe gucunga Lebanoni Hoteli (Manager) naho Nyiridandi Alexis niwe nyiri Sauna na Massage byafatiwemo bariya bantu 20. Aba bavuga ko kuva Leta yafungurira amahoteli nabo batangiye gutanga Serivisi za Sauna na Massage ariko ahatangirwa imyitozo ngororamubiri (Gym) bakomeza kuhafunga. Aha niho bahera bavuga ko bagize uburangare ntibasobanuze neza ko Sauna na Massage bitemewe.

Nyiridandi yagize ati   “Narebeye ku batanga serivisi zo kogosha  imisatsi(Saloon)  numva ko natwe twemerewe gukora. Amakosa ndayemera kuko sinabanje kubaza neza niba twebwe dukomeza gufunga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi bakajya muri Sauna kandi bitemewe ndetse bagahuriramo ari benshi.

Yagize ati  “Bariya bantu uko ari 20 bafatiwe muri Sauna kandi ntibyemewe muri iki gihe, ikintu kirimo kugaragara hari abantu bagifite imyumvire itari myiza ishobora kubateza ibibazo bo ubwabo cyangwa bagenzi babo  n’abanyarwanda muri rusange.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko bikunze kuvugwa kenshi ko ibikorwa bihuriza abantu ahantu hamwe bitemewe, asaba buri muntu wese kujya yihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bateraniye ari benshi.

Ati  “Aba bantu uko ari 20 baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bateranira muri Sauna imwe, bose ntawe uzi uko mugenzi we ahagaze, habaye harimo urwaye yaba yanduje abantu benshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi  yahagurukiye abantu bagikora ibikorwa bihuriza abantu benshi ahantu hamwe kugira ngo ibyo bibazo bicike. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo bafatanye kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati   “Njyewe nari nabanje kubaza bambwira ko Sauna na Massage bitemewe gukora. Ariko naje gutungurwa no kumva ko abantu nabikodeshaga babifunguye none bafashwe. Gusa ndemera ko ari amakosa kuko abantu bashobora kwanduriramo Koronavirusi.”

Kanyambo Alexandre ni umwe mu bafashwe na Polisi, yavuze ko yahamagawe n’inshuti ye imubwira ko yabonye ahantu batanga serivisi za Sauna na Massage ava i Gacuriro ajya i Remera. Avuga ko atari azi ko bitemewe ariko akemera ko yakoze amakosa yo kuba bari bateraniye ahantu hamwe ari benshi kandi akaba atarabanje gusobanuza neza ko Sauna zitemewe.

Yagize ati  “Inshuti yanjye niyo yampamagaye imbwira ko i Remera hari Sauna, kuko nanjye nari mfite amavunane nahise njyayo mpurirayo n’abandi bantu benshi nibwo abapolisi baje baradufata.

Uwase we avuga ko ubwo yari muri Siporo kuri uyu wa Gatandatu yahumuriwe na Sauna agahita ajyamo akigeramo agafatwa n’abapolisi. Kimwe na Kanyomba baremera ko bakoze amakosa ndetse bagakangurira n’abandi bantu kwirinda kujya ahateraniye abantu benshi ndetse bakajya babanza gusobanuza neza serivisi zemewe n’izitemewe.

Yagize ati  “Ndemera amakosa yo kuba naragiye ahantu hateraniye abantu benshi kandi nkanakangurira abandi bantu kujya babanza bagasobanuza neza serivisi zemewe n’izitemewe muri ibi bihe byo kurwanya Koronavirusi.”

Tuyishime Christopher ashinzwe gucunga Lebanoni Hoteli (Manager) naho Nyiridandi Alexis niwe nyiri Sauna na Massage byafatiwemo bariya bantu 20. Aba bavuga ko kuva Leta yafungurira amahoteli nabo batangiye gutanga Serivisi za Sauna na Massage ariko ahatangirwa imyitozo ngororamubiri (Gym) bakomeza kuhafunga. Aha niho bahera bavuga ko bagize uburangare ntibasobanuze neza ko Sauna na Massage bitemewe.

Nyiridandi yagize ati   “Narebeye ku batanga serivisi zo kogosha  imisatsi(Saloon)  numva ko natwe twemerewe gukora. Amakosa ndayemera kuko sinabanje kubaza neza niba twebwe dukomeza gufunga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu banyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya Koronavirusi bakajya muri Sauna kandi bitemewe ndetse bagahuriramo ari benshi.

Yagize ati  “Bariya bantu uko ari 20 bafatiwe muri Sauna kandi ntibyemewe muri iki gihe, ikintu kirimo kugaragara hari abantu bagifite imyumvire itari myiza ishobora kubateza ibibazo bo ubwabo cyangwa bagenzi babo  n’abanyarwanda muri rusange.”

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko bikunze kuvugwa kenshi ko ibikorwa bihuriza abantu ahantu hamwe bitemewe, asaba buri muntu wese kujya yihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bateraniye ari benshi.

Ati  “Aba bantu uko ari 20 baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bateranira muri Sauna imwe, bose ntawe uzi uko mugenzi we ahagaze, habaye harimo urwaye yaba yanduje abantu benshi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi  yahagurukiye abantu bagikora ibikorwa bihuriza abantu benshi ahantu hamwe kugira ngo ibyo bibazo bicike. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo bafatanye kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Related posts

Kigali: Indi miryango igiye kwimurwa mu manegeka

Emma-marie

Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

Emma-Marie

Amakosa akorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntagomba kwitirirwa leta-Hon Mukama

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar