Image default
Iyobokamana

Uku kwezi kwa Kanama kuzababere ukw’ibyishimo- Apôtre Gitwaza

Umuyobozi w’Itorero Zion Temple ku isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yifuje ko uku kwezi kwa munani (Kanama) kwazabera abantu ukwezi kw’ibyishimo.

Yagize ati : “Nkwifurije ukwezi kwiza kwa Kanama. Kuzakubere ukwezi “Kw’ibyishimo by’abasaruzi.”

Yakomeje ati “Uwiteka yibutse kurira kwawe umubabaro ingorane zawe agiye kubihinduramo umugisha w’ibyishimo n’igihe cyawe cyo gusarura ibyo wabibye. “Ababiba barira, bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto, azagaruka yishima azanye imiba ye.” Zaburi 126:5-6

Ntutakaze ibyiringiro byawe mugihe kiza cyo gusarura kuko uri umwami n’umutambyi. Asheri yahawe imigisha yo gushimwa na bene se ‘Gutegeka 33:24’ nawe uri umuntu wahiriwe nubiba ijambo ry’Uwiteka mubatarizi uzashimwa kandi uzasarura ibigega byawe bisendere. Uwavuze ubutumwa bwiza izina rye rizaturwa imbere ya Data wa twese n’abamarayika.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza

Mbifurije gusarura mu buryo bw’umwuka, n’ubufatika. Aho uzabiba hose hazavemo imbuto z’umugisha mu urugo rwawe, mu muryango wawe, mu gihugu n’itorero byawe. Ndatura ko ububiko bwabyo buzaba ububiko bw’igiciro.

Ndasenga Imana izane umunezero ku babiba barira,

– Ndasenga Imana izane abarobyi benshi mu nyanja y’ umwuka aho abanyabyaha benshi batuye,

– Ndasenga kugirango Isi yakire Yesu nk’igisubizo cyayo,

– Ndasengera amahanga n’amoko y’abantu atarumva ubutumwa bwiza babwumve,

– Ndasenga amavuta amanukire abavuga ubutumwa bwiza,

-Ndasenga ngo umuryango wawe uhabwe amavuta mashya,

-Ndasenga ngo igihugu cyawe kibukwe n’Uwiteka,

-Ndasenga ngo itorero ryawe ryuzure Umwuka n’amavuta by’Uwiteka.”

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis

EDITORIAL

Iwawa: ADEPR yabatije abasaga 200 bahoze ari inzererezi n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Emma-marie

Uruhuri rw’ibibazo muri ADEPR, Sibomana Jean wahoze ayiyobora yanditse asaba kugarurwa mu nshingano

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar