Image default
Abantu

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’arc yavuze ‘Yego’

Cyuzuzo Jeanne D’Arc, Umunyamakuru wa KISS FM, unakora ikiganiro ‘Ishya; gica kuri Televiziyo Rwanda yabwiye umukunzi we Thierry Eric Niyigaba ‘Yego’ amwemerera ko azamubera umugore.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 5/12/2021 nibwo Cyuzuzo Jeanne D’Arc yabwiye ‘Yego’ umukunzi we, nyuma y’iminsi bari mu rukundo ruzira amakemwa nk’uko inshuti zabo za bugufi zabihamirije IRIBA NEWS.

Amafoto anogeye ijisho akomeje guhererekanwa n’inshuti zaba bombi ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Cyuzuzo na Thierry  bafite akanyamuneza barebana akana ko mujisho, indi ibagaragaza bagwanye mu byano hakaba n’indi igaragaza Cyuzuzo afite indabo  mu ntoki.

Igihe ubukwe bwabo buzabera ntikiratangazwa.

IRIBA.NEWS@gmail.com

 

Related posts

Ndimbati ari mu maboko ya RIB

EDITORIAL

Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi–Bamporiki

Emma-marie

I Nyamasheke hari umusore ufite impano itangaje mu gushushanya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar