Image default
Mu mahanga

Umuriro watse hagati ya Armenia na Azerbaijan

Imirwano hagati ya Armenian na Azerbaijan yakomeje uyu munsi kuwa mbere mu gitondo aho ingabo z’impande zombi zohereje imitwe irasa imizinga ku rugamba.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko impande zombi ziri kurwana zikoresheje kurasana ibisasu birasirwa kure.

Aya ni mwe mu makimbirane amaze igihe kinini ku isi, ubutaka buri hagati ya Armenia na Azerbaijan, ubu yasubukuye mu mirwano ikomeye.

Biravugwa ko abantu bagera kuri 23 bishwe mu mirwano y’ejo ku cyumweru mu gihe ibi bihugu byombi byahoze ari iby’abasoviyeti biri kurwana bipfa agace kitwa Nagorno-Karabakh.

Aka karere ku rwego mpuzamahanga kemerwa nk’agace ka Azerbaijan ariko kagenzurwa n’abo mu bwoko bw’aba-Armenia.

Ubwo aya makimbirane yatangiraga ahagana mu myaka ya 1990 hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo.

Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan ku cyumweru yatangaje ko afite icyizere cyo kwisubiza aka karere.

Amategeko yo mu ntambara yatangajwe mu gihe havugwa ibikorwa by’urugomo mu bice bimwe bya Azerbaijan, kimwe no muri Armenia na Nagorno-Karabakh.

Amakimbirane muri aka gace k’imisozi ya Caucase ntiyigeze abonerwa umuti mu myaka irenga mirongo itatu ishize aho hagiye haba imirwano ya hato na hato.

Mu kwezi kwa karindwi imirwano ku mupaka yaguyemo abantu bagera kuri 16, byateye imyigaragambyo mu murwa mukuru Baku wa Azerbaijan, isaba ko leta ihaguruka ikisubiza kariya gace.

Imirwano ikomeye muri ako gace ishobora guhungabanya isoko rya gazi (gas) ku isi kuko hanyura ibitembo bitwara gaz biyivana mu nyanja ya Caspian biyijyana ku masoko y’isi.

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkiya yizeje ubufasha Azerbaijan, asaba n’isi gufasha iki gihugu “mu ntambara yo kurwanya abagiteye n’ubugome”.

Azerbaijan ituwe cyane n’abo mu bwoko bw’aba-Turkic kandi ifite imibanire ikomeye na Turkiya.

Uburusiya, buzwi kuva kera nk’inshuti ya Armenia, bwahamagariye guhagarika imirwano n’ibiganiro byo kugira ngo intambara irangire.

Abandi bagize icyo bavuze:

  • Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko atewe “impungenge nyinshi” n’iyi ntambara, asaba impande zombi guhagarika imirwano
  • Ubufaransa, bufite abantu benshi babubamo bakomoka muri Armenia, bwasabye ihagarikwa ry’imirwano ako kanya, n’ibiganiro
  • Iran, ihana imbibi na Azerbaijan na Armenia, yasabye ibi bihugu byombi ko yabibera umuhuza
  • Perezida Donald Trump yavuze ko Amerika yifuza ko imirwano ihagarara

Uko imirwano yatangiye

Umunyamakuru wa BBC mu gace ka Caucase avuga ko imirwano y’ejo ku cyumweru yari irimo intwaro ziremereye cyane kandi yari yagutse kurusha iyabaye mu myaka myinshi ishize.

Minisitiri w’ingabo wa Armenia yavuze ko imihana ituwe n’abaturage muri Nagorno-Karabakh yatewe n’abasirikare ku cyumweru mu gitondo.

Azerbaijan ivuga ko ibisasu bya gisirikare bya Armenia byishe abasiviri batanu muri icyo gitondo.

SRC:BBC

Related posts

Rihanna yasabye imbabazi nyuma yo kumurika utwenda tw’imbere yifashishije umurongo wa Korowani

Emma-marie

Nigeria: ONU yamaganye itegeko ryo gushahura uwasambanyije umwana

Emma-marie

Senegali: Ubutegetsi bwafunze Interineti

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar