Image default
Amakuru

Karongi: Abaturage bacengewe n’akamaro ko kubungabunga ikiyaga cya Kivu

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baturiye inkengero z’Ikiyaga cya Kivu baravuga ko kubungabunga ikiyaga cya Kivu babifata nk’inshingano zabo bagamije gusigasira ibyiza bitandukanye bagikesha.

Mu  byiza bakesha icyo kiyaga harimo kuba kibafasha kunoza imirire, ubuhahirane ndetse no kubona amafaranga aturuka mu bukerarugendo.

Nyiransabimana Clemence, umuhinzi utuye mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko mu buhinzi bwe yitwararika kurwanya isuri agamije ko ubutaka butamanuka bukajya kwangiza I Kivu cyane ko ariho akura amazi yo kuhira ndetse no gukoresha amasuku mu rugo rimwe na rimwe.

Yagize ati: “Kwita ku kiyaga cya Kivu ni inshingano zanjye kuko nkubu nateye ibiti biribwa mu murima wanjye kugira ngo binagire uruhare mu gufata ubutaka ntibutembe ngo buge kwangiza ikiyaga kandi kidufitiye umumaro ntagereranywa.”

Abaturage bacengewe n’akamaro ko kubungabunga ikiyaga cya Kivu

Habimana Claude, umurobyi mu kiyaga cya Kivu avuga ko mu kiyaga ariho akura ibimutunga hamwe n’umuryango we bityo ko ntawamubwiriza kukitaho.

Niyomugabo Moise, ukora umurimo wo gutembereza abantu mu bwato avuga ko babigize inshingano zabo kubungabunga ikiyaga cya Kivu kuko aricyo kibatunze birinda gutamo imyanda itabora, ndetse bagasukura ahegereye inkombe z’ikiyaga nk’ igihe haba hagiyemo amacupa.

Yagize ati: “Tuziko amacupa yangiza ibidukikije nko kuba yakwibira bigatuma bimwe mu binyabuzima biri mu mazi nk’amafi n’isambaza bitisanzura, ikindi ugasanga mu kivu harimo ibintu bitemewe nk’amashashi cyangwa umugezi umanukiramo ukazana amasashi cyangwa indi myanda icyo gihe  turibwiriza tukabikuramo. Ni nacyo kimwe n’imitumba iba yashyizwemo n’abana bayogeraho iyo tuyibonye tuyikuramo kuko iyo igumye mu kivu irabora ikanuka.”

Nubwo bimeze bityo, ngo bafite imbogamizi za bimwe mu birwa biboneka mu kiyaga cya Kivu batemberezaho abantu bakishima ariko bikaba bitagira ikimoteri rusange ndetse n’ubwiherero, ibyo bikaba imbogamizi mu kurushaho kwanduza ikiyaga cya Kivu.

Hari kandi n’abantu bogereza ibinyabiziga mu migezi yisuka mu kiyaga cya Kivu ibyo nabyo bikarushaho kwanduza ikiyaga. Ibyo bikiyongeraho kuba rimwe na rimwe hari imiyaga ihuha ituruka mu mazi aherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikazana imyanda ku ruhande rw’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko ku bufatanye n’abaturage bashyizeho gahunda yo kubungabunga I Kivu ku buryo buri wese aba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati: “Dukora ubukangurambaga buhoraho ku baturage ko ntawe ugomba guta imyanda mu Kivu ndetse hari gahunda ya ‘buri wese abe ijisho rya mugenzi we’ aho urenze kuri ibyo abaturage ubwabo bamugaragaza kuko ubwabo bazi akamaro ikivu kibafitiye.”

Yongeraho ko hagamijwe kubungabunga iki kiyaga bibujijwe guhinga mu nkengero zacyo. Gusa kuri ubu, ngo akarere kari kuganira na REMA uburyo ku nkengero za Kivu haterwa ibiti by’imbuto ndetse na Makadamiya ibyo biti by’imbuto abaturage bakajya babisarura ndetse bikazamura ubukungu bwabo.

Nsanzimana Djuma, umukozi muri REMA ushinzwe ubukangurambaga yibutsa ko   kubungabunga ibidukikije ari ukwibungabunga ubwawe, kugira ngo abantu babashe gukomeza kubaho neza kandi bagire ubuzima bwiza.

Avuga ko amazi ahari yagabanuka igihe abantu batayitaho bityo, akibutsa abaturage ko aribo bagomba kwishakamo ibisubizo kugira ngo umutungo kamere uhari w’amazi uzabatunge ndetse n’ababakomokaho.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Uburengerazuba, igice kinini cy’akarere kiri ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ibyo bikaba bituma aka karere kaba nyaburanga.

Rose Mukagahizi

Related posts

Mu Majyaruguru haracyari utubazo ariko na ho bizagenda bikemuka-Perezida Kagame

Emma-marie

Perezida Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku iterambere ry’urubyiruko

Emma-marie

Ibihugu 170 biri mu Rwanda mu nama yiga ku iterambere ry’umugore

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar