Image default
Ubutabera

Umushinjacyaha Brammertz asanga Kabuga akwiye koherezwa mu Rwanda

Umushinjacyaha mukuru w’Urugereko rw’ubujurire rw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz yabwiye akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi ko Felisiyani Kabuga akwiye koherezwa mu Rwanda aho avuka, akava i La Haye.

Ibi umushinjachaka Serge Brammertz yabigarutseho kuwa kabiri w’iki cyumweru, aho yavuze no ku kibazo cyo gusubirishamo imanza. Yahereye ku rubanza rw’uwitwa Gerard Ntakirutimana wasabye ko igihano yahawe cyahindurwa nyuma y’isubiramo ry’urubanza rwe ariko urukiko rw’ubujurire rukagihamya.

Mu mwaka wa 2023, Gerard Ntakirutimana, waburanishwaga n’Urukiko mpuzamahanga mpamanabyaha rwa Arusha yahamwe n’icyaha cya jenoside n’icy’ubwicanyi nk’icyaha cyibasira inyokomuntu, ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Brammertz kandi yagarutse ku isubirwamo ry’urubanza rwa Augustin Ngirabatware, wari ministri w’imigambi ya leta mu mwaka w’1994. Yari yarakatiwe mu mwaka wa 2012 gufungwa imyaka 35, ahamwe n’ibyaha 6 birimo ubufatanyacyaha mu gukora jenoside no gushishikariza abantu kuyikora, maze yemeza ko abatangabuhamya basabwe guhinyuza ubuhamya batanze mbere.

Yagize ati: “Hasubiwemo imanza ebyiri mu myaka ya vuba zarangijwe n’urukiko rwa Arusha. Urwa mbere ni urwa Ngirabatware. Muri izo zombi, byagaragaye ko abatangabuhamya bahinduye ibyo bavuze mbere kubera ko bahawe amafaranga. Kwemerera abakatiwe ko imanza zabo zisubirwano si impushya bahabwa zo gusubiramo amateka no gusiba ibyaha bakoze baremarema ibimenyetso”.

Umushinjacyaha Brammertz yanavuze kuri Felisiyani Kabuga yifuza ko yakohereza mu Rwanda. Uyu Felisiyani Kabuga na Fulgence Kayishema, wafashwe nyuma y’imyaka 28 ashakishwa kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoreye muri Komini ya Kivumu, yayoboraga, mu cyahoze ari prefegitura ya Kibuye. Brammertz yabwiye inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi ko Kayishema agifungiye muri Afurika y’epfo, aho akomeje kwanga ko yoherezwa muri gereza y’Urwego iri Arusha muri Tanzaniya kugirango azoherezwe mu Rwanda aburanishwe.

Yavuze ko “Yatangaje ko ashaka gusaba ko icyemezo cyo kwohereza mu Rwanda cyahindurwa. Kugirango iki kibazo kirangire hakenewe ko Leta y’Afrika y’epfo yakuzuza inshingano zayo mpuzamahanga igashyikiriza Kayishema Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza, nkuko bigaragara ku rupapuro rwo kumufata. Nyamara, Felisiyani Kabuga aracyafungiye muri gereza y’i La Haye, ariko ibiro byanjye bisanga akwiye gusubizwa mu Rwanda. Igihugu yavukiyemo kandi afitiye ubwenegihugu, ibyo bigatuma iki kibazo kirangira”.

@VOA

Related posts

Umwana wa Kabuga uba mu Bwongereza yatumye se afatwa

Emma-marie

Mu Rukiko Idamange ati ‘navugiraga Abanyarwanda’

EDITORIAL

François-Xavier Nsanzuwera mu rubanza rwa Kabuga yavuze ku ruhare rwa RTLM mu gukwirakwiza urwango

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar