Image default
Ubutabera

Umusirikare warashe umwana w’imyaka 17 yakatiwe gufungwa burundu

Majoro Mudaheranwa Godfrey ukurikiranyweho (ashobora kujurira) kwica umwana w’umuhungu amuziza ko kumuteretera umukobwa, Urukiko rwa Gisirikare rumuhamije icyaha cyo kwica ku bushake, rumuhanisha gufungwa burundu no gutaga indishyi za miliyoni 18,8 Frw.

Urukiko rwa Gisirikare rwari rumaze igihe ruburanisha uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro, rumuhanishije kandi kwamburwa impeta za gisirikare.

Umuseke wanditse ko muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu musirikare kuko rwasangaga hari impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.

Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo kwica uriya musore w’imyaka 17 amuziza kumuteretera umukobwa ndetse no kuba yari atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Related posts

Uko itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema ryagenze

EDITORIAL

Rusesabagina yasabiwe gufungwa burundu, Sankara n’abandi ibihano birongerwa

EDITORIAL

U Bufaransa: Hategekimana Phillipe yasabiwe gufungwa burundu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar