Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 by’Urwego rw’Umuvunyi yagejejwe ku bagize Inteko Ishinga Amateko imitwe yombi tariki 20/10/2021, kimwe mu byo yagaragaje ni imitangire y’amafaranga agenerwa abahabwa ‘Shisha Kibondo’itanoze, iyi raporo agaragaramo n’ibindi bitanoze mu mikorere ya Porogaramu y’Igihugu ishinzwe imikurire y’abana bato.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine,yavuze ko igenzura ryakozwe kuri gahunda yo guha amata abana bato bafite ikibazo cy’imirire mibi ryagaragaje ko Iyi gahunda yahinduye ubuzima bw’abayigenerwa, ariko kandi hari n’ibindi bikwiye kwitabwaho.
Yaravuze ati “Imicungire y’amata itanoze; Ubwiyongere bw’imibare y’abana bahabwa amata bitewe no kuba ababyeyi batita ku mirire.
Mu igenzura rya gahunda ya Shisha Kibondo, Umuvunyi mukuru yasanze naho hari ibikwiye gukosorwa birimo imicungire ya shisha kibondo itanoze; imitangire y’amafaranga agenerwa abahabwa shisha kibondo itanoze.
Yatanze inama agira ati “Ibigo Nderabuzima bikwiye kubahiriza amabwiriza arebana n’imicungire ya Shisha kibondo; LODA ikwiye gukora igenzura ryimbitse ry’uburyo abagenerwabikorwa bahabwa amafaranga abunganira mu mirire.”
Yakomeje agaragaza ko igenzura ryakozwe ku mikorere ya Porogaramu y’Igihugu ishinzwe imikurire y’abana bato ryasanze hari ibimaze kugerwaho birimo: Ababyeyi badafite ubushobozi bafashijwe kubona ibibatunga n’ibitunga abana babo bifite intungamubiri zikwiriye; ababyeyi basobanurirwa byinshi byerekeye kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abo mu miryango yabo.
Ariko kandi yakomeje agaragaza ko “Ubugenzuzi bw’imbere mu Kigo (internal audit) ntibukorwa mu buryo buhoraho; Kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’ubugenzuzi bw’imbere n’ubwo hanze. Raporo ku itangwa rya shisha kibondo zidakorwa neza kuko hari nyinshi zitangwa amakuru akubiyemo adahuye n’ukuri. »
Yatanze inama avuga ko NCDA ikwiye kujya ikora ubugenzuzi bw’imbere nk’uko biteganywa n’amategeko kandi inama zivuyemo zigashyirwa mu bikorwa; NCDA ikwiye kujya isesengura raporo ziba zatanzwe n’Uturere izikubeyo amakuru atari ukuri zigakosorwa.
iriba.news@gmail.com