Image default
Abantu

Umuyobozi wungirije wa RGB ari mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafashe Dr Nibishaka Emmanuel, umuyobozi wungiririje w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatangaje ko Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye ko yagiye abaka amafaranga abizeza kubashakira visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.

Sena yemeje abayobozi bashya barimo Dr. Kaitesi muri RGB na Dr Nsanzimana  wahawe kuyobora RBC | IGIHE

         Dr Nibishaka Emmanuel

Umuvugizi wa RIB yatangarije RBA ko tariki 21 Gicurasi aribwo RIB yafashe ifunga Dr Nibishaka Emmanuel akurikiranwheo ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

@RBA

Related posts

Gasabo: Amayobera ku mukobwa uvuga ko shitani amutegeka kwiba imyenda n’amafoto

Ndahiriwe Jean Bosco

Perezida Kagame yabonye umwuzukuru

Emma-marie

Umugore wa Kizza Besigye yavuze ko umugabo we afunze binyuranije n’amategeko

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar