Image default
Utuntu n'utundi

USA: Umurobyi yabimizwe na ‘Baleine’ iramuruka

Umurobyi wo muri Amerika, Michael Packard ubwo yibiraga mu kiyaga cya Cape Cod yisanze mu kanwa k’igifi kinini cyo mu bwoko bwa Baleine, amaramo amasegonda ari hagati ya 30 na 40. Ibi byabereye hafi y’akarere ka Provincetown muri leta ya  Massachusetts.

Iyi nyamaswa yo mu mazi, ifite uburebure bwa metero zigera muri 15, igapima toni 36, nk’uko bivugwa n’ikigo gishinzwe ibisimba byo mu mazi muri Amerika, yamize Packard w’imyaka 56 ubwo yibiraga muri Cape Code kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Aganira n’ikinyamakuru Cape Cod Times yavuze ko we na bagenzi be Ja’n J, off Herring Cove, bafashe ubwato bwabo  ku wa gatanu mu gitondo hasa neza kuburyo bashobora kubona ikintu kiri muri metero esheshatu hagati mu mazi.

Avuga ko amaze gukubita umwibiro avuye muri ubwo bwato bwabo, yumvise ikintu kimukubise kuva ubwo ntiyongeye kubona ikintu na kimwe.

Yibajije ko yaba atwawe n’ifi yo mu bwoko bwa requin isanzwe iba muri ako karere. Ati : “Ariko narakabakabye ku ruhande numva ko nta menyo ifite nti yooo Mana yanjye ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo iragerageza kumira, ubuzima bwanjye burarangiye ndapfuye.”

Packard avuga ko yahise atekereza uko umugore we n’abana be babiri b’abahungu, umwe w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 15 bagiye kubaho.

Ati: “Nyuma numva kizamutse hejuru ku mazi kizunguza umutwe gihita kinjugunya mu kirere ngwa mu mazi. Nguko uko narokotse nkomeza kureremba hejuru ku mazi. Sinumva ibyo ari byo sinumva uko nabivuga.”

Umwe mubo bari kumwe muri bwa bwato yaje kumubona areremba, ahita amukururira mu bwato. Nyuma yo guhura n’ibi bizazane, umugore w’uyu murobyi yamusabye kureka aka kazi, ariko umugabo amubera ibamba ngo kuko atareka akazi amazemo imyaka 40.

Polisi yo mu karere ka Provincetown, ishinzwe kuzimya umuriro no kurwanya ibiza yabwiye ikinyamakuru CBS News ko yari yamaze kwakira telephone itabariza uwo murobyi.

Ubusanzwe ifi zo mu bwoko bwa baleine zigenda zasamye kugirango ifi ntoya cyangwa utundi dukoko two mu mazi twirohe mu kanwa kazo ku bwinshi imire. Abahanga mu bijyanye n’ibyo mu mazi bavuga ko ibyabaye kuri Packard ari ibyago kuko bidasanzwe ko iki gifi kimira umuntu.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Wari uziko gusinzira nyuma ya saa yine z’ijoro bigira ingaruka ku buzima?

EDITORIAL

Umugabo yishwe n’isake ye

Ndahiriwe Jean Bosco

Abahanga mu bya siyansi bagaragaje ko isi yerekeza ku irimbuka rya muntu

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar