Image default
Sport

Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu Olivier Niyonzima yahagaritswe igihe kitazwi muri iyi kipe “kubera imyitwarire idahwitse”.

Olivier Niyonzima, ni umukinnyi wo hagati wa AS Kigali, kuwa mbere yatsindiye Amavubi igitego kimwe mu mukino batsinzwemo na Kenya 2 – 1 mu matsinda yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ubutumwa bwanditwe na FERWAFA kuri twitter buragira buti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko NIYONZIMA Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi Star.”

FERWAFA ntiyigeze itangazo amakosa uyu mukinnyi yakoze, ibi bikaba byatumye amarangamutima ya bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter azamuka.

“Yihaye gutsinda igitego none arabizize”

Nyuma y’iri tangazo, abantu batandukanye babajije icyo uyu mukinnyi azize, bamwe bakibaza bakisubiza, abandi bati azize gutsinda igitego kandi Amavubi amenyereye gutsindwa.

Uwiyita chef w’abakire kuri twitter yanditse ati “Cyangwa ni uko Seif yihaye gutsinda igitego kandi hari hashize imikino myinshi nta gitego Amavubi yinjiza ? Yakoze ikosa gutsinda ? Ntago ari ugutsinda muba mushaka niyo myitwarire mibi yagize ? Niba muhisemo kubivuga mujye mubisobanura neza mudukure mu rujijo.”

Uwiyita Ndikubakacv nawe ati “Ahubwo se mwaretse guta umwanya muhagarika umukinnyi umwe umwe ahubwo mukaba muhagaritse ikipe yose mugihe cy’imyaka runaka mukabanza mukayitegura neza. Kuko muri national team, n’urugero rwiza rw’ahantu ho gutakariza budget y’igihugu ntigire ikintu kizima ikoreshwa.”

Philbert Ufitumukiza nawe ati “Ngo imyitwarire idahwitse iyihe?murabura kwirukana abatoza bahesha isura mbi igihugu n’ibishyitsi bimaze imyaka aho nta musaruro mukirukana Seif??!! Tutitaye kubyo yakoze IRI SIRYO TANGAZO DUKENEYE GUSOMA NO KUMVA Iryo dushaka murarizi.”

Cyubahiro Innocent nawe ati “Yakoze iki? Mu kibuga ejo yari man of the match ku ruhande rwacu yaba muri performance cyangwa Combativeness. Hanze y’ikibuga se yakoze iki kidasanzwe ? Yarwanye? Yanyweye arasinda? Abakoze ibyo mbere ko mutabahannye?Muvuge icyo yakoze tukimenye.”

Image

Olivier Niyonzima mu mukino wahuje u Rwanda na Kenya

Museveni Gilbert nawe ati “Nimutavuga ayo makosa yakoze hari abari buyavuge maze muze muvuguruza kandi mwanze kubitangaza hakirikare .plz respect ku bantu twese dukunda equipe national kuko siya Ferwafa n’iyigihugu urakoze.”

Hari amakuru avuga ko nyuma y’umukino,Olivier Niyonzima ataraye kuri hoteli Amavubi yari acumbitsemo i Nairobi ku buryo atigeze ahagurukana na bagenzi be ubwo biteguraga kugaruka i Kigali.

Amavubi ni aya nyuma mu itsinda E ryo gushaka ticket yo guhagararira Africa mu gikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, amaze gukina imikino itandatu, yatsinzwe itanu, anganya rimwe.

Kuva uyu mwaka watangira, Amavubi amaze gukina imikino yose hamwe 13, yatsinze itatu itsindwa itandatu, isigaye irayinganya.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

“Kubona itike ya CAN ni akazi gakomeye ku Mavubi”Tuyisenge

Emma-Marie

Gasogi nidatsinda Rayon Sports ibitego 4 nzegura-KNC

Emma-Marie

Amavubi yatsinzwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar