Image default
Utuntu n'utundi

Wari uziko uturemangingo-fatizo tw’umubiri tuba dushya buri myaka irindwi ?

Birashoboka ko ari cyangwa atari ubwambere wumvise ko uturemangingo-fatizo tugize umubiri w’umuntu duhinduka dushya nyuma ya buri myaka irndwi, bityo buri nyuma y’iyo myaka umuntu akaba ari mushya.

Kugirango twumve neza uburyo uturemangingo-fatizo tuba dushya, ni byiza tubanza kumenya buryo twiremamo uturemangingo-fatizo (cells).

Inkuru dukesha digiato ivuga ko muri rusange, umubiri w’umuntu ukora uturemangingo-fatizo mu buryo bubiri:  Uburyo bukoreshwa cyane ni buryo bwa Mitose (mitosis) bukaba ari uburyo akaremangingo kamwe kigabanyamo kabiri kagatanga utundi tubiri dushyashya tumeze nk’akambere.

Naho uburyo bwa kabiri bukaba ari uburyo buzwi ku izina rya ‘meiose’ bukaba ari uburyo akaremangingo kamwe gatanga utundi turemangingo dushya tune.

Kugirango hubahirizwe imikurire y’uturemangingo-fatizo dushya, uturemangingo-fatizo dushaje tugomba gupfa tukavaho, urugero kuba intera iba hagati y’ino n’irindi cyangwa hagati y’urutoki n’urundi idahindagurika igahora ari imwe bigengwa n’iki gikorwa(kuba uturemangingo-fatizo dushaje dupfa tukavaho hagasigara udushya), muri rusange buri karemangingo kamara igihe runaka kagasaza kakavaho.

Gusa igihe cyo kubaho cy’akaremangingo runaka ntikingana n’icyakandi bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye, nk’uturemangingo-fatizo twegereye igifu duhinduka dushya buri minsi ibiri bitewe n’amaside yo mu gifu naho uturemangingo-fatizo tw’uruhu two tugahinduka dushya byibuze hagati ya buri byumweru bibiri na bitatu.

Ku rundi ruhande udusoro dutukura tw’amaraso tumara amezi ane naho utwera two dunashinzwe umurimo w’ubudahangarwa bw’umubiri tukamara iminsi itarenze icumi tukavaho hagakorwa udushyashya.

Binyuranye n’uturemangingo-fatizo tw’ibinure kuko two tumara imyaka igera ku icumi cyo kimwe n’uturemangingo-fatizo tw’amagufa tumara imyaka icumi hakabona gukorwa utundi dushya.

Bitandukanye n’ibi, hari tumwe na tumwe mu turemangingo tutajya duhinduka nk’uturemangingo-fatizo tw’ubwonko, utw’ijisho ndetse n’utwamenyo.

Nk’umwanzuro twavuga ko n’ubwo bwose haba habayeho kwihinduranya k’uturemangingo-fatizo kuri uru rwego ariko ntabwo umubiri uba wahindutse mushya ku buryo bwuzuye.

Umubiri w’umuntu wubatswe n’uturemangingo-fatizo dutandukanye, buri tumwe dufite umumaro watwo kandi dufite igihe cyo kubaho kitangana, ariko byibuze mu myaka “irindwi” umubare munini w’uturemangingo-fatizo tuba tumaze kuba dushya.

Ni kimwe n’uko igihe imodoka ihindurirwa amapine gitandukanye n’igihe ihindurirwa icyuma cyigabanya umuvuduko (feri).

Musinga C.

 

 

 

 

 

 

Related posts

Umugabo yafatiwe mu cyuho agerageza kugurisha umwana we

EDITORIAL

Bamwe mu byamamare bahuye n’uruva gusenya kubera igitsina

EDITORIAL

Imbeba yamamaye mu gutegura ibisasu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar