Image default
Ubuzima

Waruziko ‘Stress’ yica umuntu bakamuhamba?

Umunaniro ukabije cyangwa se umuhangayiko ukabije benshi bakunze kwita ‘Stress’ mu ndimi z’amahanga ni kimwe mu bishobora kwica umuntu iyo atitaweho cyangwa ngo yiyiteho mu maguru mashya.

Muri iki gihe usanga abakuru n’abato bakoresha cyane ijambo ‘Stress’ bamwe bagira bati ‘mfite stress’ abandi bati wintera ‘stress’ n’abindi. Ibi bituma wakwibaza ngo ‘stress’ ni iki? Iterwa n’iki? ivurwa ite? ese itavuwe yakwica umuntu?.

Inkuru dukesha urubuga rwa Top santé ivuga ko ‘stress’ ari umuhangayiko ndengakamere watewe n’ibintu bitandukanye bikagira ingaruka ku mikorere y’umubiri muri rusange.

Ibiyitera biratandukanye bitewe n’umuntu ku giti cye. Hari abayiterwa n’ubuzima babamo bwa buri munsi, twavuga nk’urushako, akazi, amasomo, inshingano n’ibindi.

Ingaruka ziterwa na ‘stress’

Iyo ugize stress umubiri wose ugerwaho n’ingaruka zayo aho imiyoboro y’amaraso yifunga, umuvuduko w’amaraso ukazamuka ndetse n’umutima ugateragura cyane. Guhumeka nabyo biriyongera nuko mu maraso yawe hakiyongeramo imisemburo ya cortisol na adrenaline.

Mu ngaruka kandi twavuga nko kwibagirwa cyane, kugira umujinya wa hato na hato, kunywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, guhumbaguza buri kanya, kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kurya cyane cyangwa guhurwa ibiryo.

Bavuga kandi ko stress ishobora gutera indwara zifata umutima, kuko iyo umuntu ahangayitse cyane ashobora kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abagore bagira stress batwite bishobora gutuma babyara abana barwaye zimwe mu ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nka ‘asma’.

Twabibutsa ko indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ari zimwe mu zihitana umubare utari muto w’abatuye isi, kuko imibare iheruka gutangazwa na OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2019, 55 % by’batuye isi bapfuye bangana miliyoni zisaga 5o bahitanywe n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Icyo wakora igihe ufite stress

Stress ubwayo ntabwo ari indwara ariko nk’uko byagaragaye ishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu ndetse no ku mibereho ye mu buzima bwa buri munsi. Mu gihe ugaragaza kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso byavuzwe haruguru, uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga kugirango bakurikirane imikorere y’umubiri wawe mu maguru mashya.

Mu zindi nama zitangwa harimo gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 buri munsi, gushaka icyo uhugiraho cyangwa guhindura icyerekezo wari urimo mu gihe wumva stress izamutse, guhugira mu bigutera akanyamuneza nko kuganira n’inshuti zawe cyangwa gusoma ibitabo, kureba filime n’ibindi bigushimisha.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 7

Emma-marie

Mu 2030 u Rwanda ruzaba rwamaze guhashya burundu icyorezo cya SIDA-Minisante

Emma-Marie

Hemejwe umushinga w’itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar