Image default
Abantu

Zari Hassan yasabye umugabo we Shakib guhindura imyitwarire

Umuherwekazi Zari Hassan, uzwi cyane nka Boss Lady, yaburiye umugabo we Shakib Lutaaya ko akwiye kwitwara nk’umugabo wubatse, cyane cyane mu gihe hari abakobwa bamugaragariza urukundo n’amatsiko yo kumenya icyo Zari yamubonyeho.

Mu mashusho aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 25 Ugushyingo 2025, bagaragaraga bishimye, Zari yabwiye Shakib ko hari abagore bamukunda kubera we ngo kuko baba bashaka gusobanukirwa impamvu yamuhisemo.

Yagize ati:“Hari abagore bagukunda kubera njye. Baba bafite amatsiko yo kumenya icyo nakubonyemo. Bityo rero, reka kubeshya abakobwa babandi, ubabwire ko ufite umugore kandi witware nk’umuntu wubatse. None se niba babikora mpari, bizagenda bite ntahari?”

Zari yavuze ko nawe ubwe akunze guterwa imitoma n’abagabo bashaka kumuganiriza cyangwa bakeneye gushinga umubano wihariye , ariko ahora yihagararaho kuko yubaha urugo rwe.

Ati:Hari abagabo bambwira ko ndi mwiza, ndi inyangamugayo kandi nzi gukora, bakansaba ko twagerageza kugira umubano wihariye. Ariko sinabikora. Mfite umugabo nkunda, mfite abana n’akazi kanjye. Ndanyuzwe kandi ndi umugore wishimye.”

Aya magambo ya Zari aje nyuma y’uko muri Werurwe 2025, Shakib yagaragaye mu mafoto ari kumwe n’undi mugore, bigateza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko Zari yahemukiwe, abandi bakemeza ko Shakib ukiri muto ashobora kutihanganira urugo rwe.

Zari aherutse gutangaza ko we na Shakib bahisemo kutabana buri gihe, kugira ngo batazarambirana cyangwa ngo bashwane kubera kubonana kenshi. Shakib aba muri Uganda mu gihe Zari atuye muri Afurika y’Epfo hamwe n’abana be batanu.

Related posts

Elon Musk mu Rukiko nyuma yo kwanga kugura urubuga rwa ‘Twitter’

EDITORIAL

Perezida Kagame yihanganishe abaturage ba Kenya

EDITORIAL

Ngororero: ‘TORA’ Mukagahizi Marie Rose haboneke ibisubizo by’ibibazo bicyugarije abagore

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar