Image default
Abantu

Petero Buyoya yapfuye

Petero Buyoya wabaye Perezida w’Uburundi inshuro ebyiri kuva mu 1987 kugeza mu 1993, no kuva mu 1996 kugeza mu 2003 yapfuye.

Iyi nkuru dukesha VOA ntivuga neza icyahitanye uyu mugabo wari ufite imyaka 71 y’amavuko, ariko haranugwanugwa icyorezo cya Coronavirus.

Hari hashize ibyumweru bitatu yeguye ku mirimo yo kuba intumwa isadanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika muri Mali n’Akarereka Sahel. Ubwo yeguraga yavuze ko abikoze kugirango abone umwanya wo gukurikirana urubanza yari aherutse gucirwa n’Urukiko rwo mu Burundi muri dosiye, ashijwa kugira uruhare mu rupfu rwa Melchior Ndadaye wigeze kuyobora Uburundi. Akaba yari yakatiwe igifungo cya burundu.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Kirehe: Abantu 2 mu binjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu barashwe barapfa

Emma-marie

Musenyeri André Havugimana yemeye gutakaza ingingo z’umubiri arwana ku Batutsi bahigwaga

EDITORIAL

Paraguay: Rutahizamu Ronaldinho yatawe muri yombi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar