Image default
Amakuru

Kigali: Iminsi itatu yo kugenzura urugo ku rundi abatarikingije Covid-19

Mu Mujyi wa Kigali hatanzwe amabwiriza yo kugenzura urugo ko rundi ko abaturage bikingijeĀ  COVID-19, abo bizagaragara ko batikingije bazibandwaho mu bukangurambaga.

Ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Mutama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Image

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagize ati ā€œDushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo.Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo Ā yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.ā€

Image

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umuyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% . Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Tariki 13 Mutarama 2022,Ā Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 661, bakaba babonetse mu bipimo 19,984.

Abantu bane bitabye Imana, bakaba ari abagore batatu barimo babiri b’i Kigali n’umwe ndetse n’umugabo b’i Rwamagana. Byatumye abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize Covid-19 baba 1,391.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19: Nyuma y’iminsi 40 ā€˜Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

Ibyo ni ukwandavura, ibyo muzabirekere abandi ntimuzabijyemo-Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

R. Kelly: Ubuhamya bwatumye ahamwa n’ibyaha

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar