Image default
Amakuru

Koperative COMSS irashinja RAB kuyambura FRW asaga miliyoni 100

Abahinzi batubura imbuto bibumbiye muri Koperative COMSS yo mu karere ka Kicukiro, bashinja Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi -RAB, kubambura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ijana na makumyabiri, mu gihe RAB yo yemera umwenda wa Miliyoni mirongo itandatu n’eshatu gusa na wo umaze amezi agera ku munani.

COMSS ni Koperative y’abahinzi bakorera ubutubuzi bw’imbuto ku buso bwa Hegitari 45, mu gishanga cya Rugende kiri hagati y’Umurenge wa Masaka mu karere Kicukiro wo mu Mujyi wa Kigali n’uwa Nyakariro wo mu karere ka Rwamagana.

Aba bahinzi bataka igihombo batejwe na RAB ku mwenda umaze hafi amezi umunani batarishyurwa umusaruro RAB yatwaye kuva muri Kanama 2020 n’ubu bakaba batarishyurwa. RAB yo ivuga ko umwenda iwuzirikana ari kubera ko kwishyuza byakozwe ingengo y’imari 2019-2020 yarafunzwe bityo umwenda ntubarwe, abahinzi bazishyurwa mu mpera za Gashyantare 2021.

Abibumbiye muri iyi Koperative bavuga ko bugarijwe n’ubukene kuko RAB yatwaye umusaruro wabo, ikabizeza kubishyira mu minsi 45 ariko kuva tariki ya 12 Kanama 2020 kugeza dukora iyi nkuru bakaba batarishyurwa.

Bavuga ko imyenda bafashe mu mabanki yamaze kwikuba inshuro ebyiri, ku buryo ayo mafaranga naramuka anabonetse ntacyo azabamarira kandi banasabwa gukomeza gutubura imbuto.

Umusaruro RAB yatwaye ungana na Toni 40 z’imbuto y’ibigori ifite agaciro kangana na miliyoni mirongo itandatu (60,000,000Frw) n’imbuto ya Soya ingana n’ibiro 750 bifite agaciro ka Miliyoni zisaga mirongo itandatu (61,640,015Frw), nk’uko bigarukwaho na Kayitesi Francine, Umuyobozi wa COMSS.

Agira ati “RAB yatwaye umusaruro wacu ivuga ko tuzishyurwa mu minsi mirongo ine n’itanu, badusabye fagitire tuzitanga kare bavuga ko nidukererwa ingengo y’imari izafungwa tutishyuwe. Twarabikoze ariko twatunguwe no kuba tumaze aya mezi yose tutarishyurwa bakavuga ko bagishaka amafaranga. Abantu bafashe imyenda muri banki kugira ngo bakomeze guhinga ariko kubera gukererwa kwishyura ubu imaze kwikuba kabiri. Urebye ayo mafaranga naza ntacyo azatumarira uretse kwishyura banki ndetse n’imyenda kuri bamwe ntirangire.”

Kayitesi akomeza avuga ko kugurirwa uyu musaruro byakomotse ku masezrano bafitanye na RAB kuko yari yabahaye imbuto ikarumba, hanyuma RAB ikabashumbusha kubaha indi mbuto nta kiguzi kandi ikajya ibagurira umusaruro mu gihe cy’imyaka itatu.

Agira ati “Ibi byose kugira ngo bibeho ni uko RAB yari yaduhaye imbuto ntiyera neza, kuko bari baduhaye imbuto irimo imungu itanafite certificate y’ubuziranenge. Iyo ariko twanze kuyitera nyuma batuzanira indi idahuye na season y’ibyo bigori ntiyera neza. Bahisemo rero kutugurira umusaruro bakaduha n’imbuto k ubuntu muri season eshatu. Batwemerera n’impozamarira ya miliyoni icumi ariko baduhaye indwi gusa.”

RAB ihakana uwo mwenda w’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 120, ikavuga ko abo bahinzi bitiranya amafaranga RAB ibafitiye bagahuza n’indi myenda bafite, ko ikigo ubwacyo kibafitiye umwenda wa Miliyoni mirongo itandatu n’eshatu (63,000,000Frw) gusa, nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick.

Agira ati “Iriya Koperative twayifatiye umusaruro mu rwego rwo kyifasha kuko itaragira ubushobozi bwo kwigurishiriza umusaruro wayo, baracyafite intege nke. Fagitire yabo yatugezeho ingengo y’imari yaramaze gufungwa ku buryo tunategura indi y’uyu mwaka umwenda tutawubaze. Byabaye ngombwa ko tuwubara mu kuvugura ingengo y’imari mu kwezi k’Ukuboza. Tubarizeza kubishyura mu mpera z’uku kwezi.

RAB ibafitiye umwenda wa Miliyoni mirongo itandatu n’eshatu. Kuba bavuga ko zisaga ijana na makumyabiri byaba ari ugufata imyenda bafite ahandi bakayihuza n’uwo tubafitiye. Ntibakwiye rero kubihuza.”

Uyu mwenda RAB ifitiye abahinzi bo muri Koperative COMSS ikomoka ku kuba barahawe imbuto ntiyere neza mu gihembwe cy’ihinga 2020A, bahembwa kugurirwa umusaruro no guhabwa imbuto n’ifumbire mu gihe cy’ibihembwe bitatu by’ihinga.

SRC: Panorama

Related posts

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Emma-marie

Muhanga: Abaturage bakiranye yombi ibyiciro bishya by’ubudehe bitazashingirwaho mu kubaha mituweli na buruse

Emma-marie

COVID-19: Perezida Kagame yasubije abibaza ko  “$1 M” yahaye AU yagombaga kugabanywa abanyarwanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar