Image default
Mu mahanga

South Africa: Mayor yasabye ko imodoka yagenewe zigurishwa hakagurwa ‘ambulances’

Umugabo wafunzwe imyaka kubera kwibisha imbunda uherutse gutorerwa kuba umukuru w’akarere muri Africa y’Epfo yizeje ko atazigera afata umushahara we ndetse n’ibindi byose yemerewe nka ‘mayor’.

Gayton McKenzie yatowe kuwa mbere nta wundi bahatanye ngo abe umukuru w’akarere ka Central Karoo mu ntara ya Western Cape mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, yavuze ko igihe cyose azaba ari muri uwo mwanya ako karere nta na kimwe kazamutangaho.

Nyuma, kuwa kabiri yanditse ubutumwa kuri Twitter bushimangira ibyo yavuze.

Yanditse ati: “Nzigomwa 100% y’umushahara wanjye, sinshaka imodoka za mayor. Zikwiye kugurishwa hakagurwa ambulances. Nazanye abarinzi banjye nishyura. Polisi ikwiye kujya ku kazi kayo. Sinzigera nsaba ifaranga ry’igitoro cyangwa ry’ingendo z’indege. Abasoreshwa banyitayeho mfunze. Ubu ndisanzuye.”

Mu byo avuga ko yigomwe harimo umushahara ku kwezi wa ‘mayor’ muri Africa y’epfo ugenwa n’itegeko ryo mu 2020 ni ama-Rand 117,423 (agera ku 8,100$).

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye ukwigomwa k’uyu mutegetsi watowe, abandi bashidikanya ko azashyira mu ngiro ibi avuga.

Gayton McKenzie's PA withdraws from Mandela Bay ruling coalition

Uyu mugabo yizeje kongera imbaraga mu kurwanya abimukira batemewe, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Gayton McKenzie yamaze imyaka irindwi afunze muri 15 yari yarakatiwe kubera kwibisha imbunda nyuma yo gufatwa mu 1996.

Yavuye muri gereza mu 2003.

McKenzie azwiho kuba umucuruzi ukomeye, umwanditsi, n’umuntu uvuga ibyo gutera abandi imbaraga, akaba n’umukuru w’ishyaka Patriotic Alliance.

Bimwe mu bitabo yanditse “A Hustler’s Bible”, na “Kill Zuma By Any Means Necessary” biri mu byaguzwe cyane muri Africa y’Epfo.

@BBC

Related posts

“Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho”

EDITORIAL

Malawi: Abantu 17 barimo n’abana baburiwe irengero

EDITORIAL

Igisirikare cya Ethiopia cyashinje Dr Tedros ukuriye WHO gufasha Tigray

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar