Umufundi wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu mwaka wa 2015 yatangiye yigisha umwana umwe mu bana yabonaga hafi y’aho atuye, batagiye ku ishuri kubera ibibazo by’amikoro mu miryango yabo none ubu afite Ikigo kitwa Kiliza Light School kigamo abana 213.
Mutiganda Jean De la Croix, atuye mu Kagari ka Nyabikenke mu Murenge wa Bumbogo w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yangiye yigishiriza iwe mu rugo, ubu afite Ikigo kitwa Kiliza Right School
Uyu mugabo usanzwe ari umufundi, avuga ko yababazwaga no kubona mu gace atuyemo hari abana bazerera hirya no hino mu gihe urungano rwabo rwagiye ku Ishuri, ibi byatumye yiha intego yo gutangira kubigishiriza iwe mu rugo.
Yagize ati “Mu mwaka wa 2015 natangiriye ku mwana umwe bucyehe hiyongeraho abandi kuko n’ababyeyi bo mu gace dutuyemo bumvaga ko iwanjye hari abana twigisha bakazana abana babo[…] nari mfite umwana mu rugo wari urangije amashuri yisumbuye nuko tugafatanya.”

Arakomeza ati “Igihe cyaje kugera mbona ko iwanjye habaye hato kubera ko abana biyongeraga umunsi ku munsi nuko nigira inama yo gukodesha inzu twari duturanye, icyo gihe ababyeyi nabasaga kugira akantu (FRW) baha uwo mwana wabaga iwanjye witangaga buri munsi yigisha abo bana bari hagati y’imyaka 3-5. Igihe cyaje kugera rero ngura ubutaka nubaka amashuri abiri, Imana yampa umugisha nkubaka icyumba bityo bityo kugeza ubu mu mwaka wa 2022 mfite ibyumba bihagije byakwigiramo abana guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatandatu.”
“Buri mwaka Abana babiri bagira ubuntu”
Mutiganda avuga ko bitewe n’uko mu gace atuyemo hakigaragara abana batiga yihaye intego yo kujya afata abana nibura babiri buri mwaka bakigira ubuntu. Ati “Uyu munsi ndacyabona abana birirwa bazenguruka mu gihe abo bangana bari mu ishuri, ibi biterwa n’uko ababyeyi b’abo ban anta bushobozi bafite niyo mpamvu rero niyemeje kujya mfata abana babiri bakigira ubuntu muri Kiliza Light School.”
“Ibigenda kuri iri shuri biva mu mu mafaranga nkorera mu bufundi”
Tariki 16 Nyakanga 2022, basozaga umwaka w’amashuri wa 2021/2022, Mutiganda yagarutse ku rugendo yanyuzemo kuva yashinga iri shuri ahereye ku mashuri y’incuke ubu imfura z’iri shuri zikaba zigeze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Yaravuze ati “Sinavuga ngo nkorera inyungu kandi si ubucuruzi ndimo kuko guhera 2005 kugeza uyu munsi navuga ko ibigenda kuri iri shuri birimo guhemba abarimu, imisoro, ibitabo n’ibindi byose biva mu mafaranga nkorera mu bufundi[…] nta nkunga mbona habe n’umufuka wa sima nari nahabwa.”
Umuyobozi wa Kiliza Light School, Jean Baptiste Ntawuyirushintege, avuga ko uretse gufasha abana kwiga no kubarinda ubuzererezi, bahaye akazi abarimu 10 bize mu mashuri Nderabarezi(TTC), kandi ko bagendera ku nteganyanyigisho ya Leta.
Ntawuyirushintege avuga ko abana biga muri iryo shuri batsinze ibizamini bya Leta (n’uko iby’uyu mwaka byateguwe n’Ikigo NESA) ku rugero rwa 76%.
Mutiganda washinze iryo shuri ryigenga asaba Leta kumufasha nk’umushoramari mu burezi akabona amahirwe agenerwa amashuri ya Leta, harimo guhabwa ibitabo ndetse n’inkunga kugira ngo abashe kwigisha benshi yabonye batishoboye.
iriba.news@gmail.com