Image default
Ubukungu

Huye: Hari abafite impungenge ko Kawa bagiye gusazura izera barashaje

Mu Karere ka Huye bamwe mu bahinzi ba Kawa bafite impungenge ko Kawea bagiye gusazura zizera barashaje, izi mpungenge ariko bamwe mu bahinzi bagaragaza ko basobanuriwe na NAEB ko nta shingiro zifite kuko kawa basazuye izera nyuma y’imyaka itatu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Huye, umurenge wa Maraba mu mudugudu wa Nkorwe, niho ku rwego rw’igihugu hatangirijwe igikorwa cyo gusazura Kawa zishaje, aho ibiti bikuze byarimbuwe bikazasimbuzwa ibindi hagamijwe kongera umusaruro wa Kawa.

Umuhinzi wa Kawa Claudine

Ni igikorwa abahinzi ba Kawa bavuga ko kizabafasha kuko usanga abenshi bari bafite ibipimo binini bya Kawa bishaje ariko bitagitanga umusaruro. Bamwe mu bahinzi ariko bafite impungenge ko kawa bagiye gusazura izera barashaje mu gihe abandi bavuga ko bagendeye ku nyigisho bahawe, Kawa nshya bazasimbuza izishaje, itazatinda gutanga umusaruro kuko byitezwe ko izamara igihe cy’imyaka itatu gusa igatangira kwera.

Uwitwa Sibomana Mathieu wari ufite igipimo cy’ikawa zishaje avuga nta musaruro yari akibona kuko zimwe zari zaratangiye no kujya zumira ku biti, ubu akaba yiringiye ko namara kuzisimbuza, nyuma y’imyaka 3 azatangira kubona umusaruro utubutse.

Agira ati “Nta kintu twari tukibona mu buryo bw’umusaruro kuko zeraga udukawa duto cyane kandi ntizitange umusaruro nk’uwo zatangaga mbere. Nubwo bamwe bafite impungenge ko Kawa tugiye gusimbuza izera tutakiriho, kuri jye siko bimeze. Twebwe turimo turasaza kandi dufite urubyaro. Batubwiye kandi ko iyo wazitayeho zihita zera vuba. Ku bwanjye mbyitezemo umusaruro wejo hazaza.’’

Uwitwa Yandagiye Claudine nawe ati “Ibyo twakoze uyu munsi, ni ugusazura ikawa, izi kawa zari zimaze igihe tubona zitera neza, zanakwera, zikera udukawa dutoya. Nitumara gusimbuza izi Kawa zishaje twiteze ko mu myaka iri imbere tuzabona umusaruro mwinshi ugereranyije n’uwo twari dusigaye tubona’’.

Nkurunziza Alex, umuyobozi w’ishami rya Kawa mu kigo gishinzwe kujyana hanze ibikomoka ku buhinzi hanze ‘NAEB’, wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko kuri ubu umusaruro wa Kawa utakizamuka ku ijanisha riri hejuru kubera ko ibiti bya Kawa bimwe byatangiye gusaza n’umusaruro wabyo ukagenda ugabanuka.

Sibomana Mathieu, umuhinzi wa Kawa

Yagize ati “Iki gikorwa twagitangije mu rwego rwo gukangurira abahinzi ba Kawa kwita kuri kawa yabo bakayibagara, bakayisazura igihe ishaje[…]mu rwego rwo kongera umusaruro wa Kawa mu Rwanda.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André yavuze ko bagiye gukomeza kuba hafi abahinzi kugira ngo babashe gukomeza kunoza ubuhinzi bwa Kawa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana André

Yagize ati “Kuri ubu dufite abafashamyumvire mu buhinzi, tukagira na Agoronome mu rwego rw’umurenge. Aba bose bagira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Kawa.’’

Mu Rwanda igihingwa cya Kawa giteye ku buso busaga Hegitari 40.000. Ibiti bya Kawa zishaje (Zirengeje imyaka 30) ziri ku ijanisha rya 24%.Ku mwaka umusaruro wa Kawa uzamuka ku ijanisha iri hagati ya 2-3% kubera zimwe muri kawa zishaje, byitezwe ko mu gihe izishaje zaba zimaze gusimbuzwa, umusaruro wazajya uzamuka ku ijanisha riri hagati y’10-15% ku mwaka.

Uwizeye C.

Related posts

Rutsiro: Kugaburira Inka indyo yuzuye byabateje imbere

Emma-Marie

Musanze: Abagore bacuruzaga imbuto barataka igihombo batewe na Covid-19

Emma-marie

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wariyongereye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar