Image default
Amakuru

Ngororero : PSF yaremeye abarokotse Jenoside batishoboye

Abagize Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu ntara y’Uburengerazuba basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibirira, baremera abarokotse Jenoside batishoboye babaha inka, babashimira imbaraga bakomeje gushyira mu kwiyubaka  nyuma ya Jenoside. 

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Kibirira, ahabereye igerageza rya Jenoside, bunamira inzirakarengane zishyinguye muri urwo rwibutso zigera ku bihumbi 24723, bashyira indabo kumva, banatanga inkunga yo kubungabunga urwibutso.

Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba Nkurunziza Ernest, yavuze ko  ari ikintu cy’ingenzi kumenya amateka y’igihugu, bakayasangiza abandi ndetse ko  urwego rw’abikorera kugira ngo rushobore gukora neza bisaba ko rukorana n’inzego bwite za Leta muri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu muri rusange.

Yagize ati : “Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashimye ko ubukungu bw’igihugu bwubakira  ku bikorwa by’abikorera. Ndashima imiyoborere myiza y’igihugu irangajwe imbere n’Intore izirusha intambwe, Nyakubahwa  Paul Kagame watugiriye icyizere cyo kuba ku ruhembe rw’iterambere.”

Yungamo ati: “Iki gikorwa twakoze ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka, tuganirize abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, tubafate mu mugongo, tubaremere.  Urugaga rw’abikorera mu ntara yacu twiyemeje gufataniriza hamwe kugira ngo dufashe kuzamura ibikorwa by’ishoramari mu ntara yacu. Ibi tubifatanyiriza hamwe no kuzamura imibereho y’abaturage akaba ari nayo mpamvu twaje kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, tubifuriza gukomera kuko bari mu maboko meza ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ibifuriza ibyiza.”

Iyi gahunda ngo nimwe mu bikorwa bya PSF yihaye bya buri mwaka hagamijwe   gusura inzibutso ndetse no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.

Inka batanze  zifite agaciro ka miriyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ubushobozi bishatsemo nk’inzego zari zimaze gutorwa. Kuri ubu bahereye mu karere ka Ngororero ariko barateganya ko bazakomeza kwegera n’abandi batishoboye mu tundi turere tugize Intara y’Uburengerazuba. 

PSF yahishuye icyo abikorera bakwiye guharanira

Kuba kugeza ubu hari bamwe mu bikorera bakunze kuba bari hanze y’u Rwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, Nkurunziza yagize icyo ababwira : “Buri sosiyete yose igira abantu beza n’abantu babi ariko icyo abikorera bagombye guharanira ni ukwirinda imitekerereze mibi ahubwo bagaharanira  kubaka u Rwanda twifuza.  Twagombye kugira ubumuntu kuko ibyo dukora byose byaba ubucuruzi, byaba ukwikorera mu bundi buryo, tutongereyeho ubumuntu no kurwanya ikibi ntaho twaba twerekeza.”

 Abagenerwabikorwa bahize kuzamuka mu mibereho myiza

 Uwitonze Theoneste, umwe mu bahawe inka, avuga ko ubusanzwe nta nka yari afite, akaba yari  mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko nyuma yo kugira amahirwe yo kubona inka  avuga ko azayitaho neza ku buryo izamugira  umumaro akava mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe arimo  akaba yajya mu kisumbuyeho kuko nkuko abishimangira ngo azayivanaho ifumbire, amata ndetse n’amafaranga.

Uwimana Janviere, wo mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba nawe yaremewe inka, ashimira ubuyobozi bwa PSF ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, akavuga ko   mu busanzwe  yaguriraga abana be bane amata hanze bimugoye, akaba yiyemeje kuzorora neza iyi nka bityo, akazaziturira n’abandi.

Yagize ati : “Bibaye inyunganizi kugira ngo mfumbire ubutaka mpingamo n’abana bakajya babona  amata.”

 Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe yashimye PSF mu rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, avuga ko gufasha abaturage by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  bibafasha kuva mu bwigunge bakaba bagira intambwe batera mu iterambere rusange ryabo.

Mu busanzwe akarere kari gasanzwe gafite gahunda nziza yo gutanga amatungo ku baturage  muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ariko bose ntibazibonera icyarimwe, akaba yizeza ko iyo  gahunda ikomeje hagamijwe ko ntawe usigara inyuma mu iterambere.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

Related posts

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Israel yemeye gusuzuma mu ibanga ibya ‘Pegasus’ yakoreshejwe mu kuneka abarimo Perezida Macron

EDITORIAL

Minisitiri Gatabazi yasabye ko gusiragiza umuturage mu buyobozi birangira

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar