Image default
Amakuru

Ibirayi byongerewe ubushobozi: Inyungu ku muhinzi no ku bidukikije

Abahinzi b’ibirayi mu Rwanda bagiye gusezerera igihombo n’akazi kenshi bahuraga nako kubera indwara y’imvura, nyuma y’uko ubushakashatsi bwageze ku musozo ku birayi byongerewe ubushobozi bwo kwirinda iyo ndwara, bikaba bigiye kuzamura umusaruro no kurengera ibidukikije.

Ni inkuru  yashimishije cyane abahinzi barimo Ingabire Josiane, umuhinzi mu Ntara y’Uburengerazuba na Ndizeye Guillaume, umuhinzi mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ari amahirwe akomeye ku bahinzi b’ibirayi  aho umuhinzi atazongera kurushywa n’imibyizi yongeraga atera umuti, agura ibikoresho bitera umuti, kuko atabikoze atyo yahita ahura n’ibihombo.

Nyandwi Alex, ukoresha  imbuga nkoranyambaga mu iyamamaza buhinzi n’ubworozi uvuga ko hari itandukaniro ku bihingwa byongerewe ubushobozi n’ibitarabwongerewe kubirebana no kongera umusaruro.

Yagize ati : “Ubusanzwe ntiwashoboraga guhinga ibirayi udashatse umuti ariko kuri ubu, ushobora guhinga ibihingwa byongerewe ubushobozi bidakenera umuti kandi bigatanga umusaruro mwinshi. Ni amahirwe akomeye cyane ku muhinzi no ku muguzi.”

Nshimiyimana Pacifique, Umuyobozi w’Ihuriro ryamamaza ikoranabuhanga mu buhinzi ndetse no kurengera ibidukikije avuga ko ibirayi byongerewe ubushobozi kugira ngo bibashe guhangana n’indwara ndetse n’imihindagurikire y’ibihe, akaba ari igisubizo mu kongera umusaruro.

Yagize ati : “Abahinzi b’ibirayi bashoraga amafaranga menshi mukugura umuti. Uretse no gushora amafaranga menshi mu muti byongeraga akazi. Ubu ngubu umubyizi w’umuhinzi mu Rwanda ni hagati ya 1000 na 1500 Frw. Niba ukuyeho amafaranga yatangaga ku muti uramworohereje, ikindi umugabanyirije stress umuhinzi.”

Yongeyeho ati: “Yateraga umuti icyumweru cya mbere, agakomeza icyumweru cya kabiri atabikora ku cyumweru cya gatatu agahomba byose. Ibyo rero ni ibintu bizaba amateka ku muhinzi uzafata iyi mbuto yongerewe ubushobozi mu kwirinda indwara y’imvura harimo no kurengera ibidukikije.

Yakomeje avuga ati : “Uriya muti dukoresha dutera mu birayi, ntabwo wica indwara y’imvura gusa ahubwo hari n’utundi dukoko two mu butaka ndetse n’inigwahabiri byicwa nuwo muti. Uyu munsi ntabwo bizongera. Twagiye twumva abahinzi bo mu majyaruguru cyane cyane abavumvu bavuga ko inzuki zabo zipfa kubera abahinzi b’ibirayi, bateye umuti, uyu munsi ibyo nabyo bizaba byavuye mu bibazo twari dufite”

Dr. Nduwumuremyi Athanase, umushakashatsi mu kigo Cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bafashe imirima ibiri, igice kimwe bagiteyemo ibirayi byongerewe ubushobozi mu kwirinda indwara, ikindi giteyemo ibirayi bitongerewe ubushobozi. Ibirayi byongerewe ubushobozi ntibyarwaye naho ibitarongerewe ubushobozi byarazimye burundu kandi ari ubwoko bumwe, byaranaterewe umunsi umwe. Aha niho ahera avuga ko imihindagurikire y’ikirere yabonewe igisubizo.

Yagize ati : “Iyo umuntu agiye guhinga ibirayi aba agomba kugura umuti. Kugira ngo ubone umusaruro washoboraga gutera imiti inshuro nyinshi buri cyumweru kuburyo byongeraga ikiguzi ariko kuri ubu, kubera ko ushobora kubihinga udateye umuti umusaruro ushobora kugera kuri toni 50 kuri hegitari kandi nyamara ubusanzwe hajyaga haboneka nka toni 20 kuri hegitari.”

Avuga ko  umuti urwanya indwara ikilo kigura hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7000. Kuri hegitari hashobora guterwa ibiro bisaga 20 bityo kongerera ibihingwa ubushobozi bitazaterwa umuti bifite inyungu nyinshi.

Kuri ubu, ubushakashatsi bwageze aho imbuto yageze mu murima,  hakabaho itandukaniro ku mbuto yongerewe ubushobozi n’itarabwongerewe. Igikurikiyeho ni ukureba uburyo imbuto yagera mu bahinzi bose. Icyiciro cya mbere izabanza ihabwe abahinzi bacye, bagerageze mu mirima yabo, nabo batange amakuru. Nyuma hazategurwa ibigo bituma imbuto yavuye mu bushakashatsi iba nyinshi ikagera ku bahinzi bose.

Ibirayi byageragejwe no mu bindi bihugu birimo Ubugande, Kenya. Nijeriya n’ahandi.

Mukagahizi Rose

 

 

Related posts

Ibyasaga n’ibidashoboka byakozwe n’Inkotanyi u Rwanda rwongera kugira ijambo rikomeye mu mahanga-Gen. Maj Bayingana

EDITORIAL

U Rwanda rugiye kwifashisha imbwa mu gupima Covid-19

Emma-marie

Kigali: Ibihano byakajijwe ku barenze ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar