Image default
Abantu

Ruhango: Umupolisi n’umuturage batemwe n’abagizi ba nabi

Mukeshimana Claudine ubarizwa muri  Polisi  y’Igihugu akaba akorera kuri Sitasiyo  ya Byimana  mu Karere ka Ruhango, we n’undi mugabo bakomerekejwe n’abagizi ba nabi babatemye.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Mudugudu wa Rusororo,  Akagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana, saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (18h30) wo ku wa Kabiri tariki 23 Kanama, 2022.

Mukeshimana Claudine yavaga ku kazi atashye iwe mu rugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko ubwo yerekezaga iwe mu rugo yahuye n’umugabo witwa Renzaho Emmanuel wari ufite igari biba ngombwa ko aricunga bagenda n’amaguru bombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Mutabazi Patrick yavuze ko bageze imbere gato bahuye n’abantu batatu barabasunika bagwa hasi batangira kubatema bahereye kuri Mukeshimana Claudine, bamutemye mu mutwe no ku kaboko bikabije bamwambura telefoni n’igikapu yari afite.

Gitifu yavuze ko uyu Renzaho Emmanuel we yakomeretse byoroheje.

Yagize ati: “Mukeshimana yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo  yitabweho naho Renzaho yoherezwa mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.”

Mutabazi  avuga ko aho abo bombi batemewe ari hafi y’urugo rw’umuturage witwa Bienvenue Marie Claudine.

Amakuru yavugaga ko Mukeshimana Claudine abaganga banzuye kumukuraho ikiganza cy’akaboko katemwe ariko Umuyobozi w’Ibitaro yabihakanye.

Dr Muvunyi Jean Baptiste Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi yatubwiye ko ikiganza kitaravaho burundu ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bamuvure.

Gusa yavuze ko cyangiritse bikomeye ndetse akaba yanakomerekejwe umutwe bikabije.

Mukeshimana Claudine yari aherutse mu butumwa bw’akazi hanze y’Igihugu mu minsi ishize.

Cyakora abatuye muri ako gace bavuga ko hakunze kubera urugomo rw’abantu bitwaje intwaro gakondo bagatema abantu bakabambura n’ibyo bafite.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko abakekwaho iki cyaha cyo gutema abantu bahise birukanka, iperereza rikaba rikomeje.

SRC: UMUSEKE

Related posts

Kigali: Agahinda k’abaturage basenyewe inzu bagahabwa 90,000 FRW y’ubukode-Video

EDITORIAL

Abimukira 200 baburiwe irengero hafi y’ibirwa bya Canary

EDITORIAL

Musanze: Umugore wakoraga ubukorikori bukamwinjiriza ibihumbi 600.000frw ku kwezi arataka igihombo yatewe na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar