Mu nama nyunguranabitekerezezo yateguwe n’impuzamiryango CLADHO, abayitabiriye bunguranye inama ku cyakorwa ngo ingengo y’imari igenerwa abana yongerwe hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye umwana, ibi bikaba byatuma umwana abaho neza kuruta uko abayeho ubu.
Muri iyi nama yabereye i Kigali tariki 20 Ukwakira 2022, abafatanyabikorwa ba CLADHO hateraniye inama ihuje abafatanyabikorwa b’imiryango itari iya leta itandukanye yateguwe n’ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO kubufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ku nkunga ya Unicef.
Muri iyi nama bagaragaje ko uko inzego zitandukanye zitegura ingengo y’imari zigomba gutekereza ku mwana, haba ku mirire, imyigire, ubuvuzi n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, Me Safari Emmanuel, asanga hari bimwe mu bibazo byugarije umwana bitarasubizwa, kubera kutabigenera ingengo y’imari.
Yagize ati “Nk’abanyarwanda dufite ikibazo cy’imirire mibi y’abana aho dufite akarere kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abana bari hejuru bafite imirire mibi, ibyo rero nibyo dusaba kugirengo nihajya kwemezwa ingengo y’imari ibyo bizitabweho kugirango ejo hazaza tuzabe dufite abana batekanye kandi babayeho neza.”

Yakomeje ati “Haba mu buryo bw’ubuvuzi abana kwa muganga ntibafatwa kimwe, urugero nko mu bitaro bya Muhim aiyo urebye uburyo abana bitabwaho, usanga hari n’abarara ahantu hadahwitse, ibyo byose ni ibibazo byugarije umuryango kandi bigira ingaruka ku mwana, bityo batekereze ingengo y’imari mu mpande zose nkuko batekereza imihanda, amashanyarazi n’ibindi”.
Umwe mu bagize komite y’abana ku rwego rw’Igihugu, Muberuka Amon, yagaragaje ko hari ibibazo by’ingutu bicyugarije umwana birimo imirire mibi, ubusumbane mu myigishirize nyamara ngo biramutse byitaweho byakemuka.
Yagize ati “Mu bibazo byugarije umwana twavuga imirire mibi, igwingira, abana benshi baragwingiye kandi ikibazo gihari kinakomeye cyane n’uko amafaranga menshi ashorwa mu gukurikirana umwana wa gwingiye nyamara yakabaye yarashowe ku kumwitaho mu minsi yambere umwana akivuka.”

Yarakomeje ati “Njyewe mbona mu ngengo y’imari leta ishobora kureba uburyo uko hajyaho gukumira igwingira kuruta gutegereza kureba ikibazo. Hashyirwe imbaraga mu gukurikirana ababyeyi muri ya minsi 1000 kuko haba hari n’imiryango icyennye cyane ku buryo itabona n’indyo yuzuye[…]ikigomba kwitabwaho ni uburezi bw’abana bafite ubumuga kuko kuko amashuri menshi atorohereza abafite ubumuga cyane cyane za muri ECD”.
Umuyobozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Tuyishimire Floduard, yagaragaraje ko uko ingengo y’imari igenda ivugururwa buri mwaka harebwa iby’ingenzi kurusha ibindi, kandi ko bakora n’ubuvugizi ku bitaragerwaho.
Yagize ati “leta ikora ibishoboka byose kugirango imibereho y’umwana irusheho kuzamuka ibe myiza, bityo rero no muri iyi nama hari ibyifuzo turibushyikirize abayobozi bacu by’ibigomba gukorwa hanyuma bazarebe mu ngengo y’imari ibigomba gukorwa bikorwe”.

Iyi nama yabaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga mugari ugamije kongerera ubushobozi komite z’ihuriro ry’abana no kuzamura uruhare rw’abana mu bibakorerwa, byitezwe ko ibyayivuyemo bizashyikirizwa Abadepite na Minisiteri y’imari, bikazagenderwaho mu kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka wa 2022-2023 mu kwezi k’ukuboza 2022.
Yanditswe na Emmy Hakizimana