Image default
Utuntu n'utundi

N’ababikira bareba ‘porno’

Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira ku byago byo kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko “bica intege umutima wa gipadiri”.

Mu kiganiro i Vatican, Papa Francis, w’imyaka 85, yasubizaga ikibazo kijyanye n’ukuntu imbuga za internet n’imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa.

Yavuze ko kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina ari “ingeso abantu benshi cyane bafite… ndetse n’abapadiri n’ababikira”.

Yabwiye abapadiri n’abaseminari (abiga mu mashuri ategura abashobora kuba abapadiri) ati: “Shitani yinjirira aho”.

Ku bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga n’imbuga za internet, yavuze ko zikwiye gukoreshwa ariko abasaba kutazitaho igihe cyinshi cyane.

Yagize ati: “Umutima usukuye, uwo Yezu yakira buri munsi, ntushobora kwakira aya makuru y’amashusho y’imibonano mpuzabitsina”.

Yagiriye iryo tsinda inama yo “gusiba ibi kuri telefone yawe, kugira ngo utazagira igishuko mu kiganza”.

Inyigisho za Kiliziya Gatolika zifata amashusho y’imibonano mpuzabitsina nk’icyaha ku bumanzi (kwifata ku mibonano mpuzabitsina itemewe).

@BBC 

Related posts

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo guhitamo kuryama wambaye ubusa

EDITORIAL

Gushima uwo mwashakanye nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi

EDITORIAL

U Bufaransa: Umugabo yafuhiye uruhinja rwe rw’amezi atanu arwicisha inkoni

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar