Image default
Abantu

Umunyarwanda wari wafunzwe n’u Burusiya ashinjwa kunekera USA yarekuwe

Umunyarwanda Suedi Murekezi ufite ubwenegihugu bw’Amerika wari ufungiye mu Burusiya kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize, ni umwe mu mfungwa zari zahawe Ukraine.

Perezida Volodymr Zelensky wa Ukraine mw’ijambo rye rya nijoro yavuze ko Ukraine yahawe abasirikare 64.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, umunyamabanga mukuru wa Zelensky yavuze ko mu masezerano yo guhererekanya imfungwa hagati y’u Burusiya na Ukraine harekuwemwo n’Umunyamerika, Suedi Murekezi, ukomoka  mu Rwanda.

Umuvugizi wa Maison Blanche/White House (ibiro vy’umukuru w’igihugu wa Amerika) yanze kwemeza aya masezerano, ariko yabwiye abanyamakuru ati: “twishimiye cyane iyi nkuru”.

American Suedi Murekezi freed from Russian-controlled territory by Ukrainian  military intelligence - ABC News

Murekezi yashinjwaga kunekera Amerika

Umukuru w’ibiro bya gisirikare bya Ukraine, Andriy Yermak, avuga ko abasirikare barekuwe bahoze barwana muri Donetsk na Luhansk.

Mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko Murekezi yahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu Kirere, akaba yarafashaga abaturage ba Ukraine mbere y’uko atabwa muri yombi n’u Burusiya.

Ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, Tass bivuga ko Murekezi yafatiwe mu Ntara ya Donetsk mu majyepfo ya Ukraine mu kwezi kwa gatandatu umwaka ushize.

Yashinjwaga kujya mu myigaragambyo yamagana uburusiya no kwimakaza amacakubiri.

Suedi w’imyaka 35, yabwiye ikinyamakuru

Suedi w’imyaka 35, yabwiye ikinyamakuru ABC News ko yamaze amajoro menshi akorerwa  “iyicarubozo” mu cymba cyo munsi y’ubutaka,  akanakubitwa n’abandi bafugwa.

Avuga ko Abarusiya bamushinjije ko yaba ari umukozi wa CIA, ikigo cya Amerika gishinzwe iperereza ryo hanze.

Uyu munyamerika, akaba n’umushoramari mu mafaranga ya (crypto currency) yari yimukiye muri Ukraine mu 2018, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Washington Post.

Avugwa ko yahoze aba mu ntara ya Minnesota muri Amerika akaba yamaze imyaka umunani mu gisirikare cya Amerika mu ngabo zirwanira mu kirere kugeza mu mwaka wa  2017.

Ukraine official says U.S. citizen Suedi Murekezi released in Ukraine-Russia  prisoner swap

Umuvugizi w’inama nkuru y’igihugu ishinzwe umutekano muri Amerika, John Kirby, yavuze ko adashobora kwemeza irekurwa rya Murekezi ku bw’ibanga.

Murekezi yaramaze igihe afunganywe n’abandi banyamerika babiri bari bagiye muri Ukraine kurwana.

Alexander John-Robert Drueke na Andy Tai Ngoc Huynh barekuwe n’Uburusiya mu kwezi kwa cyenda, ubwo habaga igikorwa cyo guhererekanya ifungwa hagati y’uburusiya na Ukraine mu masezerano yari ahagarikiwe na

Arabia Saoudite.

@BBC

Related posts

Kigali: Agahinda k’abaturage basenyewe inzu bagahabwa 90,000 FRW y’ubukode-Video

EDITORIAL

Perezida umaze imyaka 43 ku butegetsi yavuze ko agifite inyota yo gutegeka

EDITORIAL

“Umugore ntakwiye guceceka igihe yahohotewe”-VIDEO

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar