Abacamanza mu Rukiko mpuzamahanga rwa ONU ruri La Haye mu Buholandi babaye basubitse urubanza rwa Félicien Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, iki cyemezo gifashwe nyuma ya raporo y’inzobere ku buzima bwe.
Iki cyemezo cyafashwe tariki 10 Werurwe 2023 mu rwego rwo kugirango hasuzumwe mu buryo bwimbitse uko ubuzima bwe bwifashe bityo bimenyekane niba urubanza rwe rwakomeza. Ibi bibaye nyuma ya raporo y’inzobere yatangarijwe mu rukiko tariki 8 Werurwe 2023, igaragaza ko ubuzima bwe “budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”.
Iyi raporo, izwi ku mpine ya raporo ya UNDU (United Nations Detention Unit) irimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”,
Muri Nzeri 2022 nibwo urubanza rwa Kabuga w’imyaka 88 rwatangiye i La Haye. Uyu mugabo akaba ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abashinjacyaha bamushinja ko yifashishije radio ye RTLM yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, ashinjwa kandi kuba yaraguze imipanga (imihoro) yo guha interahamwe ngo zice Abatutsi. Ibi byaha byose Kabuga arabihakana.
Twabibutsa ko Kabuga yatawe muri yombi muri Werurwe 2020 i Paris mu Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi yihishahisha.
Icyo gihe, itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, ryavuze ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.
Iriba.news@gmail.com