Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Muyira bavuga ko bishimiye uburyo itangazamakuru ryabagejejeho amakuru y’imigendekere y’urubanza rw’umujandarume Hategekimana Philippe alias Biguma, uherutse gukatirwa igihano cya burundu n’Urukiko rwa Rubanda mu Bufaransa.

Mbere y’uko urubanza rwa Hatagekimana Philippe (Biguma) rutangira tariki 10 Gicurasi 2023, itsinda rya bamwe mu banyamakuru bibumbiye mu Muryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro Paxpress ryagiye mu Murenge wa Muyira baganira na bamwe mu barokotse igitero ‘Biguma’ n’abo yari ayoboye bagabye ku musozi wa Nyamure, ahaguye Abatutsi basaga 10,000 bari bahungiye ku musozi wa Nyamure.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa urubanza rwa Hategekimana Philippe rusomwe, abanyamakuru basubiye i Nyamure kubwira abaturage uko urubanza rwagenze.
Manzi Gerald wari uyoboye iri tsinda, yabwiye abaturage ko Hategekimana yatangiye kuburana ku wa 10 Gicurasi 2023, urukiko rukaba rwaramaze ibyumweru rwumva abatangabuhamya batandukanye mu buryo bw’imbonankubone ndetse n’uburyo bw’iyakure. Ati “ Mu batanze ubuhamya kandi harimo n’abavuye inaha muri Muyira.”

Yakomeje ababwira ati “Uko urubanza rwagenze bamwe muri mwe mwarabikurikiye ku maradiyo no mu binyamakuru bitandukanye bikorana na Paxpress, abataramenye amakuru nababwira ko Hategekimana Philippe yahamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu rumukatira igifungo cya burundu ku wa 28 Kamena 2023.”
Nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu, Hategekimana Philippe, akaba yemerewe kujurira.
“Ubutabera bwaratanzwe”
Abarokotse jenoside ndetse n’abandi baturage muri rusange bashimiye itangazamakuru ryabagejejeho amakuru y’urubanza rwa Biguma, bishimira igihano yahawe.
Mukayiranga Jeanne, atuye mu Mudugudu wa Gituza mu Kagari ka Nyamure. Yavuze ati “Nta makuru nari mfite kuri uru rubanza usibye kubyumva ku maradiyo. Iyo ntamenya amakuru y’uko urubanza rwagenze nari kuba mpombye cyane. Iki gikorwa mwadukoreye uyu munsi cyo kuza kutubwira uko urubanza rwagenze cyadushimishije cyane.”

Ntabanganyimana Innocent nawe utuye mu Mudugudu wa Gituza ati “Icya mbere twishimiye ni uburyo bwaje hano urubanza rugiye gutangira, mukaba mugarutse kutubwira uko rwagenze. Nishimiye ko ubutabera bwatanzwe kandi nicyo twifuzaga.”
Hategekimana Philippe, w’imyaka 66 y’amavuko yavukiye mu yahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.
Mu gihe cya Jenoside Biguma yari Umujandarume wungirije umuyobozi wa Jandarumeri ya Nyanza.
Abarokotse Jenoside hari icyo basaba u Bufaransa mu rubanza rw’umujandarume ‘Biguma’
Inkuru bifitanye isano