Image default
Mu mahanga

Kenya: Abaturage bariye karungu

Abatwara taxi zitwara abantu, abatwara amakamyo, n’abandi bantu bakora imirimo itandukanye uyu munsi batangaje ko nta mirimo bajyamo ahubwo bigaragambya kubera imisoro yazamuwe na leta ya William Ruto.

Imyigaragambyo itegerejwe muri Kenya isa n’ikomeye cyane. Abatavugarumwe n’ubutegetsi bakanguriye abantu kuyitabira ari benshi, mu bice by’imijyi hari umwuka w’ubwoba mu bakora ubucuruzi ko bashobora gusahurwa utwabo.

Abashishikariza imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga barakoresha ijambo ry’Igiswahili ‘Tumechoka’ mu guhamagarira abantu kujya mu myigaragambyo ari benshi.

Abajya ku mirimo benshi nabo bahisemo kuguma mu ngo zabo kuko batizeye umutekano mu mihanda n’aho bakorera.

Perezida William Ruto kuwa kabiri yaburiye Raila Odinga uhamagarira imyigaragambyo, avuga ko iy’uyu munsi batemera ko iba.

Polisi yaraye isohoye itangazo iburira ko “nta myigaragambyo iri bwemererwe kuba” muri Kenya kuko nta muntu wandikiye polisi ayimenyesha nk’uko biteganywa n’amategeko.

Itangazo ry’umukuru w’igipolisi cya Kenya mu ijoro ryo kuwa kabiri rigira riti: “Polisi nta yandi mahitamo ifite uretse gufata ingamba zikwiye zo gutatanya imyigaragambyo itemewe”.

BBC yatangaje ko guhangana hagati y’abigaragambya na polisi kwabaye mu myigaragambyo yabaye kuwa gatanu kwiciwemo abantu batandatu.

Raila Odinga, moteri y’imyigaragambyo?

Kuva Perezida Ruto yatsinda amatora mu mwaka ushize, mukeba we Raila Odinga yamaganye iyo ntsinzi ya Ruto avuga ko yibwe amajwi, gusa inkiko zateye utwatsi ikirego cye.

Odinga yagiye ahamagarira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Ruto avuga ko butemewe n’amategeko. Nyuma y’amezi macye iyo myigaragambyo yaracogoye.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku bicuruzwa by’ibanze, nk’ifu y’ibigori, cyakomeje kuzahaza imibereho y’abaturage ba Kenya, Raila Odinga abona indi ngingo yo kwamagana ubutegetsi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yahamagariye imyigaragambyo mishya yo kwamagana izamuka ry’ibiciro, ibintu byarushijeho kuba bibi kuva mu kwezi gushize ubwo leta yazamuraga imisoro.

Itegeko rishya ryakubye kabiri imisoro ku bitoro, rinategeka gukata 1.5% ku mishahara y’abakozi nk’amafaranga y’imyubakire. Itegeko biboneka ko ridashyigikiwe mu gihugu.

Raila Odinga n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahise bongera gushishikariza rubanda kwigaragambya, nk’uburenganzira bwabo bw’ibanze, bakamagana iri tegeko n’ingaruka zaryo zitezwe.

Ni ibiki byitezwe uyu munsi?

Mu mijyi nka Nairobi na Kisumu imyigaragambyo iba ikomeye kandi yagiye yicirwamo abantu. Insoresore zo mu duce dutuwe n’abakene cyangwa abaciriritse ziba zishaka kwirara hagati mu mijyi, zigasakira na polisi nayo ishaka kubakoma imbere.

Ishusho nk’iyi niyo iba yitezwe buri gihe mu myigaragambyo, mu gihe abantu benshi baba bari mu ngo zabo bakurikirana ibibaba kuri za televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Image

Perezida William Ruto ejo kuwa kabiri yaburiye Raila Odinga kureka gukomeza gushora abaturage mu myigaragambyo.

Ruto yizeje abanya-Kenya ko kuwa gatatu uzaba “undi munsi usanzwe w’akazi”.

Related posts

Afghanistan: US yishe ucura imigambi wo mutwe wiyise ‘Leta ya Kisiramu’

EDITORIAL

Ukraine: Umuherwe mu bucuruzi bw’ibinyampeke yiciwe mu gitero cy’ibisasu

EDITORIAL

Kenya: Basabwe guhindura amafunguro y’ibanze kubera amapfa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar