Mu rubanza ruri kubera mu Bubiligi ruregwamo Abanyarwanda Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin alias Cyihebe bashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Maître Jean Flamme wunganira Basabose yakoresheje imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahagarariye abaregera indishyi baramwamagana.
Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2023 mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles hatangiye urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin, rukazapfundikirwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023 aho biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya benshi, barimo abagera kuri 40 bazava mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bwavuze ko imvugo “Genocide des Rwandais” iri gukoreshwa na Maître Jean Flamme wunganira Basabose idakwiye bitewe nuko ari imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Maitre Jean Flamme wunganira Pierre Basabose yahawe ijambo avuga ko mu batangabuhamya be, hari abataremerwe kuza mu rukiko bazakoresha uburyo bw’iyakure ‘video conference’ ukavuga ko ubu buryo budatanga avuga umusaruro uba witezwe. Uyu munyamategeko akaba yakomeje no kugaragaza ko uwo yunganira ari umwere.
Ku bijyanye n’umukiriya we, Flamme yatanze ‘repos medical’ igaragaza ko Pierre Basabose arwaye akaba ari kwitabwaho n’abaganga, ariko avuga ko ikibazo cy’imitekerereze ye kigomba kwitabwaho.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha buvuga ko ‘video conference’ izakorerwa I Kigali nta mpungenge ikwiye gutera kuko ibya ngombwa byose bikenewe byitaweho, impamvu yayo ngo nuko bamwe mu batangabuhamya bafunze bityo amategeko y’u Rwanda akaba atemera ko bakora ingendo.
Uruhande rwunganira Basabose rurasaba ko hakorwa ibindi bizamini bigaragaza uko uburwayi bwe buhagaze muri iki gihe bigashyikirizwa urukiko. Kuri bo Pierre Basabose afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (trouble mentale de la demence et troubles amnesiques) uburwayi butuma hari ibyo umuntu adashobora kwibuka) bakavuga ko basanga adakwiye kuburana mu gihe ubuzima bwe butameze neza.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi ruravuga ko ikigamijwe ari uko uru rubanza rukomeye rw’abaregwa icyaha gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi rugomba kuba nta kabuza.
Nyuma y’akaruhuko k’amasaha abiri, Perezidente w’urukiko agarutse avuga hakenewe andi makuru yisumbuye ku bijyanye n’uburwayi bwa Pierre Basabose kugira ngo bimenyekane niba ashobora kuburana. Urubanza ruzakomeza ku wa gatatu saa munani.
Basabose Pierre na Séraphin Twahirwa ni bantu ki ?
Basabose Pierre, ufite 76, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yabaye umusirikare mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana Juvenal akaba na mubyara w’umugore we Agatha Kanziga. Yanabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa, wari umukwe wa Perezida.
Basabose yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by’ivunjisha, aba n’umwe mu banyamigabane ba radiyo RTLM.
Basabose yatawe muri yombi ku wa 30 Nzeli 2020, afatiwe mu Ntara ya Hainaut ho mu Bubiligi. Bivugwa ko yavuye mu Rwanda mu 1994 agahungira muri Zaire (RDC), aho yavuye yerekeza mu Bubiligi, anyuze mu Bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage.
Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Basabose Pierre akekwaho kuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside, dore ko yari umwe mu banyamigabane ba RTLM; ndetse agashinjwa gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo (ubu ni mu Karere ka Kicukiro) no kubashishikariza kwica Abatutsi.
Muri Kamena 2023 umunyamategeko wa Basabose, yari yasabye ko umukiliya we atakomeza gukurikiranwa kubera ibibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, birimo ubushobozi bwo kutibuka bugenda bugabanyuka; gusa Urukiko rwabitesheje agaciro.
Ibi byateye umwuka mubi, aho uruhande rwa Basabose rwihannye umucamanza rugaragaza ko abogama, by’umwihariko mu guhitamo abatangabuhamya cyane ko benshi mu batanzwe n’uruhande rwe banzwe.
Twahirwa Séraphin
Ubu afite imyaka imyaka 66, akomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, akaba yarabaye umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape).
Yabaye kandi umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ari naho yari atuye.
Kubera iki izi manza zombi zahujwe?
Urubanza rwa Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin zahurijwe hamwe kubera ko ibyaha bombi baregwa bifitanye kandi bikaba byarakorewe mu gihugu kimwe, igihe kimwe.
Bashinjwa ibyaha bya Jenoside, bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.
Bombi kandi bashinjwa ibyaha by’intambara, hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi; kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.
Twabibutsa ko inkuru ku manza z’abaregwa Jenoside baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda kuri ubu abanyamakuru bo mu Rwanda bazigeraho ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro ‘Pax Press’ n’Umuryango w’Ababiligi utari uwa Leta uharanira Ubutabera na Demokarasi ( RCN Justice and Democracy).
Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
iriba.news@gmail.com