Image default
Abantu

Indonesia: Igikuba cyacitse kubera umurambo wanyeganyeze bagiye kuwushyingura

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umurambo wari ugejejwe ku irimbi bagiye kuwushyingura utangira kunyeganyeza isanduku wari washyizweho.

Ni ibintu bidasanzwe bimenyerewe cyakora bijya bigaragara mu ma filime aho umurambo uba ugiye gushyingurwa ukanyeganyega nyirawo agasubiramo umwuka w’abazima.

Ibyafatwaga nk’imitino byabaye impamo tariki ya gatanu Gicurasi 2020 muri Indonesia, ahitwa Manado mu majyaruguru y’icyo gihugu, uwari ugiye gushyingurw asubiramo umwuka w’abazima.

Umurambo wanyeganyeze bagiye kuwushyingura

Inkuru dukesha the Sun ivuga ko ubwo umuhango wo gushyingura wari urimbanyije, isanduku yari irimo umurambo yatangiye kunyeganyega, abari bagiye gushyingura bagwa mu kantu bamwe bati igitangaza kirakoretse uwari yapfuye arazutse, abandi baragwirirana kubera ubwoba mu gihe ab’inkwakuzi bahise batangira gufata amashusho n’amafoto.

Ubwo amashusho yatangiraga gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bamwe bavuze ko uyu muntu ashobora kuba yari agiye gushyingurwa atarashiramo umwuka, abandi bati ni igitangaza gikoretse.

 

 

 

 

Related posts

Nyabihu: Kubona ibikoresho by’isuku bari mu mihango ni ingorabahizi

EDITORIAL

How a youth cooperative is transforming eastern Rwanda’s agroforestry

EDITORIAL

Rubavu: Abana bane babuze mu myaka itatu ishize babonetse barapfuye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar