Image default
Amakuru Politike

U Rwanda rwamaganye“amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika”yavuzwe na Perezida w’u Burundi

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye “amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika” ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.

Mu kiganiro n’urubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abategetsi b’u Rwanda ko bafasha “imitwe ihungabanya akarere”.

Ndayishimiye yavuze kandi ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.

Mu itangazo, Leta y’u Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze “ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko “biteye ikibazo” kuba uwariwe wese yagerageza “guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika leta”, rikongeraho riti: “Ariko noneho kuba umuyobozi w’igihugu gituranyi ari we ukoze ibyo…ni ukutigengesera gukabije kandi ni ukunyuranya kugaragara n’ihame shingiro ry’ubumwe bwa Afurika.”

Ubutegetsi bw’u burundi bwongeye kureba nabi u Rwanda kuva mu mpera z’umwaka ushize aho bashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara wagabye igitero cyiciwemo abantu mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bw’u Burundi.

Image

Leta y’u Rwanda yavuze ko ntaho ihuriye n’icyo gitero. Leta y’u Burundi nyuma yafunze imipaka y’ubutaka ihana n’u Rwanda.

Inzobere za ONU zishinja igisirikare cy’u Burundi gufatanya mu buryo bunyuranye n’ubuzwi n’ingabo za DR Congo mu mirwano n’umutwe wa M23, izo nzobere kandi zishinja igisirikare cy’u Rwanda gufasha M23.

Mu gihe impande zombi zihakana ibi, abasesenguzi bamwe bavuga ko aho u burundi n’u Rwanda   bihagaze mu ntambara mu burasirazuba bwa Congo bishobora kuba ari imwe mu mpamvu z’uko ibintu byifashe ubu hagati y’ibi bihugu.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko “nta nyungu ifite mu guteza amakimbirane n’abaturanyi”, kandi ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere no hanze yako mu gushaka amahoro n’iterambere.

@BBC

Related posts

U Rwanda rwiyamye u Burundi

Emma-Marie

Rubavu: Igi ry’Inkoko riragura umugabo rigasiba undi

Emma-Marie

Kigali: Mu bahamagara umurongo washyiriweho abafite ikibazo cy’ibiribwa harimo n’abasaba indirimbo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar