Image default
Ubuzima

Akamaro k’intagarasoryo mu kurinda no kuvura indwara

Inkarishya cyangwa se intagarasoryo( Solanum ) utubuto duto cyane tuva mu muryango w’intoryi. Izi mbuto zifite akamaro kanini ku buzima bwa muntu, kuko zirinda tukanavura indwara zitandukanye zirimo izifata mu myanya y’ubuhumekero, igifu, diyabete n’izindi. 

Ku bantu bavukiye mu cyaro cyangwa se bahakuriye, uzakubwira ko atariye ku nkarishya nibura inshuro imwe, azaba akwiraririyeho, kuko akenshi wasangaga bazitetse mu bishyimbo , cyangwa se baminjiriye ifu yazo mu biryo ukazirya wanze ukunze.

Iki kimera kirangwa n’amababi n’uduhwa rimwe na rimwe, kimwe n’intoryi, kandi gishobora kumara imyaka igera kuri itatu kera utubuto kitarahundura.

Nubwo hari abatazikunda kubera ko zisharira, inkarishya zifite intungamubiri nyinshi kandi zifitiye umubiri akamaro ntagereranywa, zikaba zifite n’umwihariko mu buvuzi gakondo.

Kuvura indwara yo kubura amaraso (Anemia)
Inkarishya zifitemo ubutare bwinshi bw’ingenzi mu kuvura indwara yo kubura amaraso. Ubwo butare bufasha umubiri gukora insoro zitukura, ku muntu ufite ikibazo cyo kubura amaraso, biba byiza kurya isosi yazo cyangwa se kuzihekenya mbisi.

Impiswi no Kuribwa mu nda

Utubuto tw’inkarishya twifitemo ubushobozi bwo kuvura impiswi, ndetse zivura no kuribwa mu nda nyuma yo kurya, hamwe no kumva ugugaraye mu nda bitewe n’ibyo wariye cyangwa se wanyoye. Utu tubuto twifitemo umwihariko wo kugabanya aside yo mu gifu.

Inzoka zo mu nda
Kurya inkarishya buri bifasha mu kurwanya no kuvura inzoka zo mu nda, zirimo ascaris, ankylostome, n’izindi. Uburyo bwiza bwo kurya inkarishya ku bantu badakunda ibintu bisharira ni ukuzumisha ugakoramo ifu, ukajya uyiminjira mu biryo.

Guhangana na Diyabete
Mu guhangana na diyabete, hakoreshwa amababi hamwe n’imbuto z’inkarishya. Amababari yazo urayumisha hanyuma ukayasekura ugakuramo ifu uzajya uminjira mu biryo . Iyo fu ushobora kuyivanga n’ifu yavuye mu mababi ushobora kuyivanga n’imbuto cyangwa se ukayikoresha yonyine. Ibi bigabanya isukari yo mu maraso.

Kurinda no kuvura grippe
Niba ufashwe na grippe, utegura isosi y’inkarishya ukayihuta igishyushye. Ibi bizagufasha gukira vuba iyi ndwara.

Kurwanya Kanseri
Inkarishya zigira ubushobozi bwo kurwanya bagiteri n’imiyege, kandi zinabuza ikura ry’uturemangingo twatera kanseri. Ubushakashatsi bwerekana ko zifasha cyane mu kurinda kanseri y’ibihaha.

Kuvura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero
Indwara nka asima n’inkorora zishobora kuvurwa no kugabanywa n’ifu y’inkarishya. Ushobora kuyirigata cyangwa ukayiminjira mu byo kurya.

Uwavuga akamaro k’izi mboga bwakwira bugacya, gusa iby’ingenzi ni biriya tuvuze hejuru.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Bamwe mu bageze mu zabukuru ntibakozwa ibyo kwisiramuza

EDITORIAL

Mu Rwanda abakingiwe Coronavirus nabo bari kuyandura

EDITORIAL

Abanyarwanda 3 n’Umurundi bakize Coronavirus

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar