Ababyeyi ndetse n’Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu, bahamya ko indyo yuzuye igizwe n’imboga ndetse n’imbuto yagize uruhare mu guhindura imibereho y’abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu Turere tweza umusaruro mwinshi w’imboga ndetse n’imbuto z’amoko atandukanye, umusaruro mwinshi wazo ukaba ucuruzwa ku masoko yo hirya no hino mu Gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko mu myaka yashize bahingiraga isoko ntibibuke kurya ndetse no kugaburira abana babo ifunguro ririho imboga cyangwa imbuto.
Ifoto yo kuri murandasi
Uwiduhaye Jeanne ni umubyeyi wo mu Murenge wa Kabatwa mu Kagari ka Gihorwe, avuga ko abana be b’inkurikirane bari bafite ikibazo cy’imirire mibi, nyuma yo kugirwana inama yo kubagaburira indyo yuzuye ubu bakaba bari mu mirire myiza.
Aganira na IRIBA NEWS yaravuze ati: “Umwana wanjye w’imyaka 3 hamwe na murumuna we w’umwaka n’igice bombi bari bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi ku buryo bari barabyimbye amatama, umusatsi waracuramye. Nyuma yo kujya mu mugoroba w’ababyeyi bakatugira inama zo kujya tugaburira abana indyo yuzuye, igizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga hamwe n’ibyubaka umubiri dusanga mu mboga, imbuto, amagi ndetse n’inyama z’umweru, ubu abana banjye ni bazima bari mu mirire myiza.”
Yarakomeje ati : “Imboga ndazihinga, ariko zareraga nkazijyana ku isoko ku buryo abana banjye nabagaburiraga ibiryo bitagira imboga. Imbuto nazo ndazihinga kuko neza ibinyomora, amatunda n’izindi mbuto, ariko byose naragurishaga. Ubu navuga ko nyuma yo guhindura imyumvire, no kwitabira igikoni cy’umudugudu, abana bajye babayeho neza babikesha kurya imboga n’imbuto.”
Niyomugabo Simon nawe atuye mu Murenge wa Kabatwa. Yaravuze ati :“Kumenya akamaro ko kurya imboga byaramfashije cyane kuko byatuma abana banjye bagira ubuzima bwiza baca ukubiri n’imirire mibi ndetse no kurwaragurika. Ubu nziko ngomba kubaha ifunguro ririho imboga, nkabaha imbuto ndetse n’amagi ari hagati y’atatu n’atanu mu cyumweru. Si abana gusa kandi kuko natwe bakuru izo mboga turazirya bigatuma umubiri wacu ugira ibivumbikisho.”
“Ababyeyi bahinduye imyumvire ku buryo bugaragara”
Sindikubwabo Mathias ni umufashamyumvire w’ubuhinzi mu mudugudu wa Gihondwe. Ahamya ko ababyeyi bahinduye imyumvire, batakijyana umusaruro w’imboga n’imbuto mu isoko ngo bibagirwe ko nabo bazikeneye.
Yaravuze ati: “Mu myaka yashize twari dufite ikibazo gikomeye cy’abana bari mu mirire mibi, ahanini wasangaga biterwa n’imyumvire y’ababyeyi. Ubu rero abayobozi barahagurutse begera abaturage haba mu mugoroba w’ababyeyi ndetse no mu muganda, abaturage basobanurirwa akamaro ko kurya imboga n’imbuto. Ndahamya ko mu minsi ya vuba, ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira bizahinduka amateka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko guhindura imyumvire y’abaturage ari urugendo, kandi ko intambwe imaze guterwa ishimishije.
Yaravuze ati: “Ni urugendo ariko ariko ubu aho tugeze navuga ko ari heza. Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku buzima n’imibereho y’abaturage bwo mu 2015 bwagaragaje ko ibipimo by’abana bagwingiye byavuye kuri 59% mu 2015, bigera kuri 46.7% mu 2020, mu gihe ubushakashatsi nk’ubu bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko ibipimo by’abana bagwingiye bigeze kuri 34.2%. Iyi mibare igaragaza ko turi mu nzira nziza tukaba dufite umuhigo wo kugera kuri 19% muri uyu mwaka wa 2014.”
Photo: IRIBA NEWS
Dr. Uwimana Aline, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) avuga ko ifunguro rigizwe n’imboga n’imbuto ari ingenzi mu buzima bw’umwana.
Yagize ati: “Kugirango umwana agire ubuzima buzira umuze ni ngombwa ko agaburirwa ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri. Izo ntungamubiri tuzisanga cyane cyane mu mboga n’imbuto. Ababyeyi bakwiye kuzirikana ko kuri buri funguro hagomba ibyo kurya byujuje intungamubiri.”
Tariki ya 8 /8/2024, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo konsa bufite insanganyamatsiko igira iti: “umwana wonse neza ni ishema ryange” ku bufatanye na USAID/Gikuriro Kuri Bose, mu Karere ka Nyabihu hatangijwe ‘Ikimina cyo kondora no gukumira imirire mibi mu bana. Icyo gihe, imidugudu 36 y’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa gahunda zo kwita ku mikurire myiza y’abana yahawe amafaranga 8,100,000 yo gutangiza ikimina cyo kondora abana bafite imirire mibi, aho buri mudugudu wahawe 225,000 frw.

Muri gahunda y’Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) 2018-2024, Mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubworozi, imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ibura rya poroteyine (ibyubaka umubiri) Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko gahunda y’igihugu ya Girinka izagurwa hongerwemo amatungo magufi: inkoko 5.400.000 n’ingurube 1.250.000 bizatangwa hamwe n’inka 189.000. Ku bijyanye n’ubuhinzi bwita ku mirire myiza, gahunda ziteza imbere ibihingwa bifite intungamubiri zihagije zizatezwa imbere, hazazamurwa kandi ubuhinzi bwo mu turima tw’igikoni n’uturima tw’ishuri kandi hatezwe imbere guhinga no kurya imbuto n’imboga bifite intungamubiri nyinshi.
Guverinoma y’u Rwanda, ifite umuhigo ko umwaka wa 2024, uzarangira umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ugeze nibura kuri 19%, uvuye kuri 33% mu mwaka wa 2020.
Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
iriba.news@gmail.com