Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda – NAEB butangaza ko umusaruro uva mu buhinzi bw’ikawa ishobora kongerwa ukava ku biro 2 ku giti ukagera ku biro 4 na 5 mu gihe abahinzi barwanyije ibyonnyi ndetse bakita ku bikorwa byo gusazura no gusasira.
Ubuyobozi bwa NAEB bugaragaza ko mu myaka 6 ishize kuva 2017 kugera 2023, ikawa yinjirije u Rwanda Miliyoni 452 z’Amadorali ya Amerika, (452,000,000 USD), yavuye muri Toni 113,000 zoherejwe mu mahanga.
Cyakora nubwo ari umusaruro wishimiwe kuko winjije agera kuri miliyoni 75 ku mwaka, ariko ushobora kongerwa mu gihe ikawa yasazurwa naho izimaze imyaka irenga 30 zigasimburwa.
NAEB igaragaza ko 30% by’Ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda, ibiti byayo bishaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe; bikaba bikeneye gusazurwa no kongera ubuso ihinzeho bungana na hegitari 42,229.
Umuyobozi wa NAEB Claude Bizimana avuga ko kimwe mu bituma umusaruro w’ikawa ugabanuka biterwa n’ ibiti bishaje bigatuma ubwinshi n’ubwiza by’umusaruro biragabanuka.
” bikagabanya igiciro ku isoko, ndetse bikagira ingaruka mbi ku muhinzi wayo, uba uyitezamo amikoro amufasha mu guhindura imibereho ye.”
NAEB itangaza ko ikibazo cy’umusaruro mukeya kigiye gukemurwa na gahunda yo kongerera ubushobozi abahinzi bato guhangana ku isoko mpuzamahanga (Promoting Smallholder Agro-Export Competitiveness-PSAC), uterwa inkunga na Leta y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
PSAC igamije kongera ubuso buhinzeho ikawa, mu Gihugu hose hazasazurwa ibiti by’ikawa bimaze imyaka 30 ndetse hanasimbuzwe ibiti bishaje biri ku buso bwa hegitari birenga 4000.
Umuyobozi wa NAEB avuga ko Leta ishyize imbaraga mu kuvugurura ubuhinzi bw’ikawa mu kongera umusaruro kuko mu myaka ine umusaruro uzaba umaze kwikuba inshuto zirenze 2.
Agira ati” ibiti bizasazurwa ni ibimaze imyaka iri hagati 5-8 ariko ibizasimburwa ni ibirengeje imyaka 30, twizera ko mu myaka ine umusaruro w’ikawa uzikuba kuko dushyize imbere kongera ubwiza n’umusaruro kurusha uko twongera ubuso.”
Bizimana atangaza ko politiki y’u Rwanda ishyize imbere gutunganya umusaruro ufite ubwiza kandi ukunzwe, ikawa y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga igera kuri 80% ikaba igurishwa hagati y’amadolari 7 ‘icyenda ku kilo, mu gihe hari ahandi igurishwa idolari rimwe n’ abiri.
Ibikorwa byo kuvugurura ikawa bizakorwa mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi naho mu Ntara y’Amajyepfo harimo uturere twa Huye, Ruhango na Nyamagabe.
Mu Karere ka Huye PSAC izafasha gusimbuza Ikawa ishaje ku buso bungana na hegitari 529 hasazurwe ikawa iri kuri hegitari 187, mu Karere ka Ruhango hazasimburwa ikawa iteye kuri hegitari 435, hasazurwe hegitari 154, mu Karere ka Karongi hazasimburwa ikawa iteye kuri hagitari 309, hasazurwe ikawa iteye kuri hegitari 110 naho mu Karere ka Nyamasheke hazasimburwa hegitari 1107, hasazurwe byo hegitari 393.
Bamwe mu bahinzi b’ikawa bavuga ko ikawa ikorewe neza itanga umusaruro ariko bamwe babura ubumenyi mu kuyitaho, bagasaba ko abashinzwe ubuhinzi baba hafi, kongera igiciro cy’ ikawa y’igitumbwe no kubegereza ibikoresho n’inyongeramusaruro binyuze muri nkunganire.
iriba.news@gmail.com